skol

Umukobwa w’imyaka 25 ari mu munyenga w’urukundo n’umusaza w’imyaka 76

Yanditswe: Thursday 21, Aug 2025

featured-image

Diana Montano, umukobwa w’imyaka 25 ukomoka i San Diego, yatangaje ko urukundo rwe n’umukunzi we Edgar w’imyaka 76 rumushimisha kandi ruri ku rwego rwo hejuru, nubwo benshi bagaragaza impungenge kubera ikinyuranyo cy’imyaka 51 kibatandukanya.

Diana avuga ko atari yiteguye kujya mu rukundo ubwo yahuraga na Edgar binyuze mu nshuti zabo bahuriyeho, ariko akimubona yahise agira amarangamutima yihariye. Bombi batangiye gukundana ku mugaragaro mu kwezi kwa Nyakanga 2024, kuva ubwo bahita binjira mu rukundo rwimbitse.

Nubwo bishimira urukundo rwabo, Diana na Edgar bahuye n’ibibazo byinshi birimo gutukwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abo mu muryango wa Diana. Diana avuga ko igikomeye kurusha ibindi ari uburyo bwo kumumenyesha inshuti n’umuryango we, cyane ko kuba Edgar ari mukuru bituma biragorana kumuhuza n’ibikorwa by’urubyiruko n’inshuti ze.

Yagize ati: “Abandi bagabo b’inshuti zanjye bihuriza mu itsinda ryabo byoroshye, ariko kuri Edgar biragorana kubera aho dukunda kujya ndetse no kuba ashobora kwibona ari wenyine mu itsinda ry’abantu bakiri bato.”

Ikindi kigoranye ni uburyo Edgar atabasha kuganira neza n’abavandimwe bato b’umukunzi we bitewe n’itandukaniro ry’imvugo hagati y’ibisekuru. Diana asobanura ko mu birori by’umuryango akenshi yicarana n’urungano rwe, ariko ubu asabwa kwicara cyane n’abakuze kugira ngo Edgar abashe kuganira n’abantu bo mu kigero cye.

Diana kandi avuga ko yakiriye amagambo mabi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangira gushyira hanze amafoto yabo bari kumwe. Hari uwamwandikiye amagambo akomeye cyane avuga ati: “Nifuza ko wapfa mbere ye,” undi ati: “Hari umwanya mu ziko ry’abadayimoni ku bantu bakoresha nabi abakuze.” Gusa Diana avuga ko ibyo byose atabikurikirana cyane, ahubwo abifata nk’urwenya.

Ku rukundo rwabo, Diana avuga ko itandukaniro ry’imyaka ritazatwikira ibyishimo bafite, ahubwo rikomeza kubongerera imbaraga mu buryo bw’urukundo. Ati: “Urukundo rwacu rurimo ubwuzu, ikinyabupfura n’ubwumvikane. Ntitwibanda ku myaka, ahubwo twibanda ku kuryoherwa no kubana neza.”

Yongeyeho ko n’ubwo hari ibintu batandukaniyeho nko kuba akunda kujya mu tubyiniro n’inshuti ze, Edgar akunda kumushyigikira no kwifatanya na we mu byo akunda. Bombi bakunda ibikorwa by’ubugeni n’imyidagaduro, gusohokera mu misozi, gutembera no kugenda mu bihugu bitandukanye, ndetse bafite gahunda yo gukora ibikorwa bikomeye birimo no gusimbuka indege.

Ku buzima bw’igihe kizaza, Diana avuga ko atigeze ahangayikishwa n’imyaka y’umukunzi we. Ati: “Edgar afite ubuzima bwiza kandi akora imyitozo ngororamubiri inshuro eshatu mu cyumweru. Igihe nikigera tukabona akeneye gufashwa, tuzabitekerezaho ariko ubu ntabwo bimpangayikishije.”

Yasoje agira ati: “Edgar ni umukunzi w’ukuri ungaragariza ibyiza byanjye byose. Ni inyangamugayo, arihangana kandi yumva abandi. Nasanze umukunzi w’ukuri.”

Diana w’imyaka 25 aryohewe n’urukundo arimo na Edgar w’imyaka 75 y’amavuko

Diana ahamya ko adakangwa n’ikinyuranyo cy’imyaka myinshi iri hagati yabo

N’ubwo batewe amabuye ku mbuga nkoranyambaga ariko barakataje mu rukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa