Umukobwa wa Jose Mourinho yashyize hanze ifoto bari kumwe yatangaje abantu benshi
Yanditswe: Sunday 25, Mar 2018
Umukobwa w’umutoza wa Manchester United Jose Mourinho witwa Matilde yashyize hanze ifoto bakiri abana Jose Mourinho ari kubigisha koga,yatunguye abantu benshi.
Iyi foto Matilde yashyize hanze yatangaje benshi mu bakunzi ba ruhago bayibonye
Uyu mukobwa w’imyaka 21 yashyize hanze ifoto bakiri abana bato we na musaza we Jose Jr Mourinho ari kubigisha uburyo bwo gusimbukira muri piscine,benshi mu bakunzi ba ruhago bishimira umubano w’aba bombi.
Jose Mourinho ateruye umukobwa we Matilde (…)
Umukobwa w’umutoza wa Manchester United Jose Mourinho witwa Matilde yashyize hanze ifoto bakiri abana Jose Mourinho ari kubigisha koga,yatunguye abantu benshi.
Iyi foto Matilde yashyize hanze yatangaje benshi mu bakunzi ba ruhago bayibonye
Uyu mukobwa w’imyaka 21 yashyize hanze ifoto bakiri abana bato we na musaza we Jose Jr Mourinho ari kubigisha uburyo bwo gusimbukira muri piscine,benshi mu bakunzi ba ruhago bishimira umubano w’aba bombi.
Jose Mourinho ateruye umukobwa we Matilde kuri ubu ufite imyaka 21
Si ubwa mbere Jose Mourinho agaragaye ari kumwe n’umukobwa we Matilde, kuko ubwo uyu yizihizaga isabukuru y’imyaka 21 mu Ugushyingo umwaka ushize,yashyize hanze amafoto ari kumwe n’uyu mubyeyi we utoza ikipe ya Manchester United.
Mourinho ntiyagize umusaruro mwiza uyu mwaka
Mourinho amaze iminsi ashwana n’abakinnyi be barimo Paul Pogba na Luke Shaw, aho ibitangazamakuru byo mu Bwongereza byamwibasiriye cyane ndetse bikomeza kwibaza ku musaruro we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *