skol

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yasubije abakomeje kuvuga ko bagiye gutandukana

Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

featured-image

Georgina Rodriguez yahatiwe guhakana ibivugwa ko Cristiano Ronaldo ’amuhaze’ nyuma y’uko bivuzwe ko bagize impaka zikomeye mu ruhame.
Aba bombi bakomeje kuvugwa mubihuha bivuka umubano wabo uri mu kaga nyuma yo guterana amagambo ubwo bari bagiye kwinjira mu ndege.
Kuva aho Cristiano Ronaldo agereye mu ikipe ya Al Nassr, hakomeje kuvugwa amakimbirane hagati ye n’uyu mukunzi we w’umunyamideli.
Mu minsi yashize ibitangazamakuru byo muri Portugal byavuze ko ababombi bari hafi gutandukana (…)

Georgina Rodriguez yahatiwe guhakana ibivugwa ko Cristiano Ronaldo ’amuhaze’ nyuma y’uko bivuzwe ko bagize impaka zikomeye mu ruhame.

Aba bombi bakomeje kuvugwa mubihuha bivuka umubano wabo uri mu kaga nyuma yo guterana amagambo ubwo bari bagiye kwinjira mu ndege.

Kuva aho Cristiano Ronaldo agereye mu ikipe ya Al Nassr, hakomeje kuvugwa amakimbirane hagati ye n’uyu mukunzi we w’umunyamideli.

Mu minsi yashize ibitangazamakuru byo muri Portugal byavuze ko ababombi bari hafi gutandukana kuko uyu wahoze ari kizigenza wa Man Utd "amuhaze".

Hagati aho, umutangabuhamya yavuze ko aba bombi bateranye amagambo mbere gato yo gufata indege.

Yabwiye umunyamakuru wa Espagne Abel Planelles ati: "Barashwanye cyane mbere yo kwinjira mu ndege."

Uyu munyamideli w’imyaka 29, yasubije ibi bihuha mu butumwa yanditse ku nkuru ye ya Instagram.

Yasangije ifoto y’ikirere nijoro,ayikurikiza amagambo y’indirimbo If I Die ya Romeo Santos.

Iyi nyandiko igira iti: "Ishyari rihimba ibihuha, amazimwe arakwirakwira kandi umuswa arabyemera."

Ibihuha ku mibanire y’aba bombi byongerewe ingufu n’ibitekerezo byatanzwe n’inshuti ya mama wa Cristiano Ronaldo, Leo Caeiro.

Yatangarije ikiganiro cyitwa Noite das Estrelas ati: "Njye maze amezi mbivuga, ntabwo bameze neza kandi birashoboka ko bazatandukana.

"Ikigaragara ni uko Ronaldo amuhaze, niko kuri. Nkomeje kuvuga ko nta bukwe buzabaho, bari kumwe kubera kwishimisha."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa