Umunyabigwi wa Arsenal yageze mu Rwanda #Kwita Izina ingagi
Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

Gilberto Aparecido da Silva wahoze akinira ikipe ya Arsenal hagati mu kibuga, yageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri aho yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina ugiye kuba ku nshuro ya 18.
Uyu munya Brazil wari umuhanga mu gukina hagati afasha ba myugariro,ari mu bakinnyi batazibagirana mu gihe cy’Umutoza Wenger watwaye igikombe cya shampiyona adatsinzwe mu mwaka w’imikino 2003/2004.
Gilberto Silva yageze muri Arsenal mu 2002, ukwezi kumwe gusa nyuma yo gutwara igikombe cyisi hamwe na Brazil mu (...)
Gilberto Aparecido da Silva wahoze akinira ikipe ya Arsenal hagati mu kibuga, yageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri aho yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina ugiye kuba ku nshuro ya 18.
Uyu munya Brazil wari umuhanga mu gukina hagati afasha ba myugariro,ari mu bakinnyi batazibagirana mu gihe cy’Umutoza Wenger watwaye igikombe cya shampiyona adatsinzwe mu mwaka w’imikino 2003/2004.
Gilberto Silva yageze muri Arsenal mu 2002, ukwezi kumwe gusa nyuma yo gutwara igikombe cyisi hamwe na Brazil mu Buyapani ndetse yanabanzaga mu kibuga muri iyo kipe.
Uyu munyabigwi wa Arsenal yayikiniye imikino 170,atsinda ibitego 17.Yatwaye ibikombe birimoPremier League 2003-2004 ,FA Cup ya 2003-4 na 2004-5,Community Shield ya 2002 na 2004.
Uyu mu muhango ngarukamwaka ugiye kuba ku nshuro ya 18, mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022.
Uzitabirwa n’ibindi byamamare nka Juan Pablo Sorin wahoze akina hagati muri PSG,Naomi Schiff, Umunyarwaandakazi wakinye akaba ari n’Umusesenguzi wa Formula One kuri SKY Sports,Kaddu Sebunya, CEO wa African Wildlife Foundation,Laurene Powell, Umuherwe akaba n’umugore w’uwashinje Apple, Steve Jobs,Uzo Aduba,umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Nigeria,n’abandi.
Kuva muri 2005 umuhango wo Kwita Izina watangira,abana b’Ingagi basaga 300 bahawe amazina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *