skol
fortebet

Umunyamideli wakundanaga n’umukinnyi Jerome Boateng yasanzwe yapfuye nyuma y’ icyumweru kimwe batandukanye

Yanditswe: Wednesday 10, Feb 2021

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Kasia Lenhardt w’imyaka 25 waherukaga gutandukana n’umukinnyi Jerome Boateng wa Bayern Munich yasanzwe yapfiriye mu nzu yabagamo.

Sponsored Ad

Umurambo w’uyu mukobwa wabonetse ku munsi w’ejo, watumye abayobozi bavuga ko urupfu rwe ruteye kwibaza.

Lenhardt na Boateng bari bamaze amezi 15 bakundana ariko uyu mwaka watangiye batameranye neza ariyo mpamvu hari hashize icyumweru batandukanye.

Mu cyumweru gishize,Boateng w’imyaka 32 yavuze ko we n’uyu mugore wari ufite umwana umwe batandukanye.

Ikinyamakuru Bild cyatangaje kuwa 05 Mutarama uyu mwaka ko uyu Kasia yakoze impanuka ari mu modoka y’uyu mukinnyi irangirika cyane.

Ubwo uyu mukinnyi yatandukanaga na Kasia yavuze ko aricyo gihe cyo gushyira akadomo ku rukundo rwabo ndetse anasaba imbabazi abo yababaje barimo n’uwahoze ari umukunzi we Rebecca n’abana babyaranye.

Uyu mukobwa ufite inkomoko muri Poland,yari asanzwe yarishushanyijeho tattoo y’uyu mukinnyi ndetse nawe yavuze ko yahisemo gutandukana nawe kubera ibinyoma bye no kumuca inyuma.




Uwari umukunzi wa Boateng yasanzwe muri Apartement yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa