skol
fortebet

Umunyezamu yahawe ikarita itukura kubera kwihagarika mu kibuga

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu witwa Armando Prisco ukina mu ikipe ya Merrina mu cyiciro cya kane mu Butaliyani,yahuye n’uruva gusenya ubwo yakubirwaga ari mu kibuga biba ngombwa ko yihagarika inyuma y’izamu byatumye ahabwa ikarita itukura n’umusifuzi.
Ubwo ikipe ya Merrina yahuraga na Igea Virtus,umunyezamu Prisco yashatse kwihagarika ari mu kibuga nibwo yacunze bari gusimbuza ajya kwihagarika inyuma y’izamu ku byapa,umusifuzi w’umukino ahita amuha ikarita itukura ajya hanze.
Uyu musore w’imyaka 21 yavuze ko (...)

Uyu musore w’imyaka 21 yavuze ko anywa litiro 3 z’amazi ku munsi ndetse yari yanyoye amazi menshi mbere y’umukino aribyo byatumye yifuza kwihagarika ari mu kibuga bikarangira bimugizeho ingaruka zikomeye.

Yagize ati “ntabwo nashoboye kwihangana ubwo nari mu kibuga,nabonye umukino uhagaze ubwo bari bagiye gusimbuza niko kwihagarika inyuma y’ibyapa by’inyuma y’izamu,umusifuzi arabibona.Ntabwo namugaya kuko yubahirije icyo amategeko avuga,ndasaba imbabazi ku bw’ibyo nakoze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa