skol
fortebet

Umusifuzi wa mbere ku isi mu bagore yari akubitiwe mu kibuga mu Bugereki

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusifuzi w’umugore wubahwa cyane, Stephanie Frappart, yaherekejwe asohoka mu kibuga n’abapolisi nyuma yo gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubugereki.

Sponsored Ad

Uyu musifuzi w’Umufaransa yahawe akazi ko kuyobora umukino wa nyuma w’igikombe cy’iki gihugu, hagati ya Panathinaikos na Aris.

Bivugwa ko Frappart usanzwe asifura mu gihugu cye cy’Ubufaransa, yatoranijwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu mu Bugereki kugira ngo hirindwe impungenge z’ihohoterwa cyangwa kubogama kw’abasifuzi b’abenegihugu.

Nubwo ntaho uyu mugore ahuriye n’umupira w’amaguru mu Bugereki, yari hafi kujya mu kaga gakomeye kuko yavuye mu kibuga arinzwe cyane, nyuma y’imyitwarire mibi y’abakinnyi n’abatoza.

Frappart yatanze amakarita 12 mu mukino harimo abakinnyi batatu bahawe amakarita atukura.

Ibintu byahindutse bibi ubwo Panathinaikos yatsindaga igitego ku munota wa 97 kiyihesha igikombe, nyuma y’uko abakinnyi babiri ba Aris babonye amakarita atukura mu gice cya kabiri.

Iki gitego cyaje gitinze, hamwe n’amakarita Frappart yari yatanze, byatumye abakinnyi n’abatoza ba Aris bahangana n’umusifuzi.

Amashusho yerekana Frappart akikijwe nabakinnyi n’abatoza mu gihe abapolisi bamufashije kuva mu kibuga amahoro biturutse.

Perezida w’ikipe ya Aris ,Theodoros Karypidis nawe yagaragaye mu kibuga ahanganye n’umusifuzi.

Uyu mukino wakinwe nta bafana bahari kubera imvururu zisanzwe ziba muri iki gihugu.

Frappart yakoze amateka aba umugore wa mbere wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubugereki, kandi ntabwo aribwo bwa mbere akoze amateka.

Yabaye umugore wa mbere wasifuye umukino ukomeye mu bagabo i Burayi ndetse n’umukino wa Ligue 1 mu Bufaransa muri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa