skol
fortebet

Umusimbura wa Usain Bolt mu kwiruka metero 100 mu mikino Olempike yabonetse

Yanditswe: Sunday 01, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutaliyani witwa Lamont Marcell Jacobs niwe wegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya 2020 iri kubera muri Tokyo mu Buyapani asize Fred Kerley wa Amerika na Andre de Grasse ukomoka muri Canada.

Sponsored Ad

Guhera 2008 kugeza 2016,umunya Jamaica Usain Bolt niwe wegukanaga uyu mudali mu mikino Olempike ndetse no muri shampiyona z’isi zimwe na zimwe gusa yaje gusezera isi isigara yibaza uzamusimbura.

Impaka zari nyinshi mu binyamakuru aho benshi bahaga amahirwe uwitwa Christian Coleman waje kwivangira yanga kwipimisha ibiyobyabwenge bituma ahagarikwa mu mikino Olempike y’uyu mwaka.

Uyu mugabo wari ufite ibihe byiza mu mikino y’isi ya Doha aho muri 100m yakoresheje amasegonda 9,70 yashyizwe ku ruhande umupira usigarana abarimo Andre de Grasse,Akani Simbini Justin Gatlin n’abandi.

Kuri iki cyumweru benshi bashyize amatsiko kuko Umutaliyani utari witezwe na benshi Lamont Marcell Jacobs w’imyaka 26 yasize bariya bagenzi be yegukana uyu mudali wa zahabu wa metero 100 ukundwa na benshi.

Jacobs yakoresheje amasegonda 9.80 mu gihe Fred Kerley wamukurikiye yakoresheje 9.84. Andre de Grasse, wari wabaye uwa 3 mu mikino ya olempike 2016 I Rio yakoresheje 9.89.

Uyu Jacobs yavukiye muri USA yari mu karongo ka 3 yaje gukoresha neza imbaraga ze asiga bagenzi be birangira aguye mu maboko ya Gianmarco Tamberi,mwene wabo w’Umutaliyani wari umaze gutwara umudali wa zahabu mu gusimbuka urukiramende [high jump] barishimana.

Guhera I Anthens mu bugereki muri 2004,iyi niyo mikino ya Olempike ya mbere ikinwe nta kizigenza Bolt kuko yakinnye iya Beijing, London na Rio de Janeiro, yose ayitwaramo imidali ya 100 na 200 m 6 muri ibyo byiciro.

Nibwo bwa mbere mu mikino ya Olempike ku mukino wa nyuma wa 100m habuze umunya Jamaica byaherukaga muri 2000 I Sydney.Uwagombaga kuhagera ni Yohan Blake ariko yasezerewe muri ½ cy’irangiza.

Ku munsi w’ejo,mu gusiganwa 100m mu bagore,imidali yose yegukanwe n’abanya Jamaica uhereye kuri Elaine Thompson Herad wegukanye zahabu akoresheje amasegonda 1o,61, Shelly-Ann Fraser-Pryce, yatwaye silver ku masegonda 10.74 naho Shericka Jackson aba uwa 3 akoresheje amasegonda 10.76.

Kugeza ubu,igihugu cy’Ubushinwa nicyo kiyoboye ku midali myinshi kuko gifite zahabu 24,silver 14,Bronze 13.USA ni iya 2 aho ifite zahabu 20,silver 23 na Bronze 16.Ubuyapani bufite zahabu 17 mu gihe Australia ifite zahabu 14.

Umukinnyi mwiza kurusha abandi bose muri iyi mikino Olempike n’Umunyamerika w’umuhanga cyane mu koga witwa Caeleb Dressel w’imyaka 24,umaze gutwara imidali 5 ya zahabu n’umwe wa Silver aho amarushanwa yose yakinnye yabaye uwa mbere.

Uwa kabiri n’umukobwa w’umunya Australia nawe w’umuhanga cyane mu koga,Emma Mckeon w’imyaka 27, ufite zahabu 4 na Bronze 3.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa