skol

Umusore yicishije umukunzi we ibuye nyuma yo kumubonana n’undi musore

Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018

Umusore ukomoka mu Burusiya yafashwe amashusho ari gukubita umukunzi we ibuye mu mutwe nyuma yo kumusanga ari kuganira n’undi musore niko kumufuhira cyane birangira anamuhitanye.
gufuha kwatumye uyu musore yicisha ibuye umukunzi we
Uyu mukobwa witwa Zhanora Akhyadova w’imyaka 31, yasohowe mu modoka mu buryo bubabaje n’uyu mukunzi we niko gufata ibuye arimukubita mu mutwe kugeza ashyizemo umwuka.
Uyu musore yakubise uyu mukobwa iki kibuye inshuro 6, nyuma yo kumusanga ari kuganira (…)

Umusore ukomoka mu Burusiya yafashwe amashusho ari gukubita umukunzi we ibuye mu mutwe nyuma yo kumusanga ari kuganira n’undi musore niko kumufuhira cyane birangira anamuhitanye.

gufuha kwatumye uyu musore yicisha ibuye umukunzi we

Uyu mukobwa witwa Zhanora Akhyadova w’imyaka 31, yasohowe mu modoka mu buryo bubabaje n’uyu mukunzi we niko gufata ibuye arimukubita mu mutwe kugeza ashyizemo umwuka.

Uyu musore yakubise uyu mukobwa iki kibuye inshuro 6, nyuma yo kumusanga ari kuganira n’undi musore mu nzu yacururizagamo ikawa,ifuhe rikamwica.

Uyu musore wahise utabwa muri yombi yemereye polisi ko yananiwe kwihangana ubwo yasangaga uyu mukunzi we ari kumwe n’undi musore,gusa avuga ko nawe atazi impamvu yabikoze ndetse atifuzaga kwica umukunzi we.

Abazi uyu mukobwa n’uyu musore bemeje ko bakundanaga cyane gusa kubera ko uyu mukobwa yacuruzaga ikawa yahuraga n’abakiriya benshi b’abasore bityo uyu musore yakagombye kuba yarabyihanganiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa