skol
fortebet

Umutoza mushya wa PSG yahaye ubutumwa bukomeye Neymar Jr

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa PSG, Christophe Galtier yemeje ko yifuza ko Neymar yaguma muri Paris Saint-Germain kandi ko afite "igitekerezo gisobanutse neza" cy’ukuntu azamukoresha kugira ngo amuhe umusaruro
Uyu Galtier wahoze ari umutoza wa Lille ariko akaba yavuye muri Nice, yerekanwe ku mugaragaro uyu munsi ndetse ahita atangaza gahunda isobanutse y’uko agiye gutoza iyi kipe y’ikigugu ikinira kuri Parc des Princes.
Nyuma yo kwirukanwa kwa Mauricio Pochettino mu gitondo cyo kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa PSG, Christophe Galtier yemeje ko yifuza ko Neymar yaguma muri Paris Saint-Germain kandi ko afite "igitekerezo gisobanutse neza" cy’ukuntu azamukoresha kugira ngo amuhe umusaruro

Uyu Galtier wahoze ari umutoza wa Lille ariko akaba yavuye muri Nice, yerekanwe ku mugaragaro uyu munsi ndetse ahita atangaza gahunda isobanutse y’uko agiye gutoza iyi kipe y’ikigugu ikinira kuri Parc des Princes.

Nyuma yo kwirukanwa kwa Mauricio Pochettino mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,PSG,yahise itangaza ko umutoza mushya wayo ari uyu Mufaransa Galtier ndetse yerekwa itangazamakuru.

Byari byatangaje ko PSG yiteguye kurekura Neymar iramutse yakiriye igiciro cyiza muri iyi mpeshyi cyane ko nta musaruro yayihaye nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni 222 z’amayero (£191m/$228m) aguzwe muri Barcelona mu 2017.

Byavugwaga ko Neymar Jr shobora gusubira kuri Camp Nou, cyangwa se akerekeza muri Premier League mu ikipe imwe hagati ya Chelsea, Manchester United na Newcastle ariko Galtier ntashaka kubona umukinnyi nk’uyu ufite impano agurishwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,uyu mufaransa yagize ati: "Neymar ni umukinnyi wo ku rwego rw’isi, ni uwuhe mutoza utamushaka mu ikipe ye?. Tugomba gushaka uburinganire mu ikipe."

"Mfite igitekerezo gisobanutse neza cy’ibyo mushakaho. Sindahura nawe ariko ndashaka ko agumana natwe."

Umutoza mushya wa PSG yishimiye ko azagira amahirwe yo gukorana na Kylian Mbappe watwaye igikombe cy’isi, ariko ngo ntashaka ko aremererwa n’inshingano bitewe n’agaciro gakomeye afite i Paris.

Galtier ati: "Njye nk’umufaransa nishimiye cyane ko yagumye mu Bufaransa: ni byiza kuri shampiyona yacu na PSG. Ntabwo ndahura nawe.

Nzi icyo Kylian yiteze ku ikipe. Tuzi icyo azana mu ikipe. Ntabwo tugomba kumuremereza mu gushaka umusaruro.Ni umukinnyi ukiri muto sinshaka kumwongerera igitutu."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa