Nyuma y’igihe kitari gito abakunzi ba Rayon Sports bategereje umutoza mushya ugomba gusimbura Afahamia Lotfi watandukanye n’iyi kipe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Bruno Ferry ukomoka mu Gihugu cy’u Bufaransa yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi gashya.
Akigera mu Rwanda, umutoza Bruno Ferry yatangaje ko yishimye cyane ndetse yifuza gukora amateka muri Gikundiro. Ati: “Ndishimye cyane kuba ndi hano. Kugeza ubu sinavuga byinshi, ariko ntegereje gukora amateka n’iyi kipe."
Bruno Ferry yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ruhago muri Gikundiro, Eric Irambona.
Bruno Ferry yatangajwe nk’umutoza mushya tariki ya 17 Ukuboza 2025 aho azakorana na Lomami Marcel nk’umutoza wungirije wa mbere ndetse na Haruna Ferouz nk’umwungiriza wa kabiri.
Biteganyijwe ko Bruno Ferry ari bwitabire umukino Rayon Sports iri bwakirwemo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu saa 18:30 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa Rwanda Premier League.
Umutoza Bruno Ferry afashe Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 17 mu mikino 11 ya Shampiyona imaze gukina.
Umutoza Bruno Ferry yageze mu Rwanda aho aje gutangira imirimo mishya muri Rayon Sports



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *