skol
fortebet

Umutoza Patrick Vieira wa Crystal Palace yasabye ko AFCON "yubahwa kurushaho"

Yanditswe: Saturday 25, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Patrick Vieira wa Crystal Palace yashimangiye ko irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) rikwiye kubahwa kurushaho.
Uyu wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, wavukiye muri Sénégal, yiteze kubura batatu mu bakinnyi be ubwo iri rushanwa rizaba ritangiye muri Cameroun ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa mbere.
Cheikhou Kouyaté ari mu ikipe y’igihugu ya Sénégal yatangajwe ku wa gatanu, mu gihe Wilfried Zaha ari mu ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire, naho Jordan Ayew (...)

Sponsored Ad

Umutoza Patrick Vieira wa Crystal Palace yashimangiye ko irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) rikwiye kubahwa kurushaho.

Uyu wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, wavukiye muri Sénégal, yiteze kubura batatu mu bakinnyi be ubwo iri rushanwa rizaba ritangiye muri Cameroun ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa mbere.

Cheikhou Kouyaté ari mu ikipe y’igihugu ya Sénégal yatangajwe ku wa gatanu, mu gihe Wilfried Zaha ari mu ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire, naho Jordan Ayew akaba na we ari mu ikipe y’igihugu y’agateganyo yatangajwe na Ghana.

Vieira, w’imyaka 45, wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Arsenal, yagize ati: "Nubaha kandi numva urukundo n’akamaro ku bakinnyi ko kujya guhagararira igihugu cyabo, rero nta na rimwe nzabuza umukinnyi uwo ari we wese kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu".

"Nemera ko irushanwa rikwiye kubahwa kurushaho - kuko iri rushanwa ni ingenzi cyo kimwe na shampiyona z’Uburayi".

Yanasabye abanyamakuru b’i Burayi kurushaho kwitabira iri rushanwa, bakibonera neza agaciro rifite kuri uyu mugabane w’Afurika.

Yagize ati: "Bishobora kuba iby’agaciro kuri mwebwe kurushaho gato gutara amakuru ku gikombe cy’Afurika cy’ibihugu no kujya muri Afurika kubaza abantu mugasobanukirwa neza icyo kivuze kuri buri muntu muri bo".

"Iyo murimo kuvuga kuri Senegal sinibaza ko abantu babyiyumvisha mu by’ukuri igihe [Sadio] Mané cyangwa Cheikhou Kouyaté baba badahagarariye igihugu cyabo.

Iyo haza kuba hariho gutara amakuru menshi kurushaho kuri iryo rushanwa ntekereza ko abantu basobanukirwa kurushaho ukuntu ari ingenzi ku mugabane w’Afurika".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa