skol
fortebet

Umutoza Tuchel yavuze amagambo akomeye ku kuba Roman Abramovich agiye kugurisha Chelsea FC

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Thomas Tuchel avuga ko umuherwe Roman Abramovich wari Boss we yafashe icyemezo cyiza cyo kugurisha Chelsea.
Ariko umutoza wa The Blues ashimangira ko kugenda k’uyu Murusiya bitazagira ingaruka ku ikipe ye.
Kuri uyu wa gatatu, Abramovich yemeje ko yifuza kugurisha iyi kipe nyuma y’imyaka 19 yari amaze kuri Stamford Bridge.
Uyu muherwe kandi yatangaje ko azaheba umwenda wa miliyoni 1.5 z’amapawundi Chelsea yari imurimo.
Abramovich yongeyeho kandi ko inyungu zose zizava mu kugurisha (...)

Sponsored Ad

Umutoza Thomas Tuchel avuga ko umuherwe Roman Abramovich wari Boss we yafashe icyemezo cyiza cyo kugurisha Chelsea.

Ariko umutoza wa The Blues ashimangira ko kugenda k’uyu Murusiya bitazagira ingaruka ku ikipe ye.

Kuri uyu wa gatatu, Abramovich yemeje ko yifuza kugurisha iyi kipe nyuma y’imyaka 19 yari amaze kuri Stamford Bridge.

Uyu muherwe kandi yatangaje ko azaheba umwenda wa miliyoni 1.5 z’amapawundi Chelsea yari imurimo.

Abramovich yongeyeho kandi ko inyungu zose zizava mu kugurisha iyi kipe zizahabwa abagizweho ingaruka n’intambara muri Ukraine.

Ibi byatangajwe mbere y’amasaha make ngo Chelsea itsinde Luton Town ibitego 3-2 muri FA Cup.

The Blues yagowe n’uyu mukino kuko yatsinze iturutse inyuma,benshi bakeka ko amagambo ya Abramovich yabagizeho ingaruka.

Ariko, Tuchel yizera ko abakinnyi be batagizweho n’iri tangazo rya Roman kandi ko bitazabaho.

Yavuze ko yemera ko ari icyemezo cyiza kuba Abramovich yagurisha Chelsea.

Tuchel yatangarije BBC ati: "Birashoboka ko nabimenye kare kukurusha ariko haburaga igihe gito ngo umukino utangire, twumvise ibihuha umunsi wose, tubibona kuri TV, turi mu nama y’ikipe turi no gusangirira hamwe abantu bose babiganiragaho.

Ni amakuru akomeye, reka dutegereze turebe ibyiza turebe icyo umunsi uzazana.

"Ntekereza ko icyemezo cyose afata ari icyemezo gikwiye, ni amahitamo ye, ikipe ye, ntabwo ari njye ugomba gutanga ibisobanuro.

Mu gihe gito cyane kuri twe nk’ikipe, abakozi ndetse n’abakinnyi, twizere ko atari byinshi [bizahungabana], wenda ndetse ntacyo bizahindura, ariko ibyo ubu birahari kandi ibintu birakomeye ku buryo nshobora kumva raporo nyinshi.

Turagerageza kwirengagiza urusaku no gukomeza kuguma ku ntego yacu, ntabwo buri gihe byoroshye, ariko uyu munsi twashoboye kubikora.

Umutoza Tuchel yavuze ko abakinnyi bafite internet bakurikira ibiri kuba ari nayo mpamvu bishoboka ko bamwe bagowe n’umukino gusa yemeje ko intsinzi bari bayikwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa