skol

Umutoza w’Amavubi yageretse umusaruro mubi ku kudategura abakinnyi bato

Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025

featured-image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yasabye abategura umupira w’amaguru mu Rwanda kwibanda ku bakiri bato, ndetse agaragaza ko nyuma yo gutakaza itike yo kujya mu Gikomb cy’Isi amaso yerekejwe ku Gikombe cya Afurika cya 2027.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Bénin igitego 1-0, bituma atakaza amahirwe yo kuba yabona itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.

Adel yabanje kuvuga ko ntacyo gusobanura gihari nyuma yo gutakaza umukino imbere y’Abanyarwanda bari muri Stade Amahoro barimo na Perezida Paul Kagame.

Ati: “Ntabwo byoroshye kuba wabona icyo usobanura, nako muri make nta bisobanuro mfite. Twahatanye, twakinnye, twarateguye ariko umusaruro ni uyu. Ntawe nabyegekaho ahubwo amahirwe ntabwo yari ayacu uyu munsi.”

Uyu mutoza umaze gutsinda umukino umwe kuva yatangira gutoza Amavubi, yavuze ko kubura intsinzi ahanini bishingiye ku buryo bwo kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ati: “Niba ushaka gukina amarushanwa akomeye nk’aya, ukeneye gutegura ibintu byawe uhereye hasi. Ntabwo kubigeraho ari uguhindura umutoza, guhindura perezida, guhindura umuyobozi n’ibindi mbese ukifuza gukora ibisa n’ubufindo. Nta bato ntibishoboka.”

“Urasabwa gukora, ugakora abakinnyi benshi, ukagira shampiyona nziza, ukagira amarushanwa y’abato. Ntimugatekereze Igikombe cy’Isi nta hantu mwahereye hahari. Njye nasabye abayobozi ba tekinike kunshakira umukinnyi w’imyaka 17 wakina mu Ikipe y’igihugu baramubura.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubura iyi tike, hakurikiyeho uburyo bwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Ati: “Naje hano mu kazi ntabwo naje gusura u Rwanda. Ikiriho ni ukwitegura tukagira ikipe nziza, kandi abo turi kumwe ubu barabyumva. Bamwe barize kubera gutsindwa, ubu rero igikurikiyeho ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.”

Mbere y’ibyo byose u Rwanda rugomba kujya muri Afurika y’Epfo gukina umukino wa nyuma mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ruhura na Bafana Bafana.

Adel Amrouche utoza Amavubi asanga kutabona intsinzi biterwa no kutagira amarushanwa meza y’abato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa