skol

Umutoza wa APR FC yasabye imbabazi abafana

Yanditswe: Friday 29, Aug 2025

featured-image

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yasabye imbabazi abafana bayo ku makosa yakozwe mu mikino ya gicuti, abizeza intsinzi muri CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) ishyize hanze uko amakipe azahura mu matsinda, APR FC ikisanga mu Itsinda B.

Abderrahim Taleb witegura CAF Champions League azahuriramo na Pyramids yo mu Misiri, yagaragaje ko hakozwe amakosa mu mikino ya gicuti iheruka gukina by’umwihariko mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, ariko ibyabaye bizakosorwa mu marushanwa ataha.

Ati “Ndisegura ku bafana ba APR FC kuko tutateguye imikino ya gicuti nk’uko babyifuzaga. Abakinnyi bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Bakinaga bugarira, ariko ubu twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru.”

Uyu mutoza ukomoka muri Maroc yahaye icyizere abafana, abamenyesha ko amakosa yari amaze iminsi agaragara mu bwugarizi no mu izamu yakosowe, kandi "bizagaragarira mu mikino izabera i Dar es Salaam."

Ati “Ni imikino itoroshye, nta kipe n’imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw’igihugu cye, ku bw’ikipe ye, no ku bw’umwambaro w’ikipe ye, natwe ni uko. Gutakaza abakinnyi bagiye mu ikipe y’igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ko abandi basigaye bazadufasha kuzana intsinzi.”

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izahura na Bumamuru y’i Burundi, Mlandege yo muri Zanzibar na NEC yo muri Uganda.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yasabye imbabazi abafana abizeza umukino mushya

APR FC igiye guhatana muri CECAFA Kagame Cup

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa