skol
fortebet

Umutoza wa Gor Mahia yashimagije Migi

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

umutoza w’ikipe ya Gor Mahia Jose Fereira Marcelo uzwi nka Ze Maria yashimishijwe bikomeye n’umusaruro w’umunyarwanda ukinira iyi kipe Mugiraneza J. Baptiste Migi ndetse n’umunya Kenya Kenneth Muguna ku umukino ufungura shampiyona batsinzemo Kariobangi Sharks.
Aba bombi binjiye mu ikipe ya Gor Mahia ubwo isoko ry’igura n’igurishwa ryari rifunguye mu ukwezi kwa mbere.
Migi yatsinze igitego cya kabiri muri 3-1 Gor Mahia yatsinze Kariobangi Sharks mu umukino ufungura shampiyona wabaye kuri iki (...)

Sponsored Ad

umutoza w’ikipe ya Gor Mahia Jose Fereira Marcelo uzwi nka Ze Maria yashimishijwe bikomeye n’umusaruro w’umunyarwanda ukinira iyi kipe Mugiraneza J. Baptiste Migi ndetse n’umunya Kenya Kenneth Muguna ku umukino ufungura shampiyona batsinzemo Kariobangi Sharks.

Aba bombi binjiye mu ikipe ya Gor Mahia ubwo isoko ry’igura n’igurishwa ryari rifunguye mu ukwezi kwa mbere.

Migi yatsinze igitego cya kabiri muri 3-1 Gor Mahia yatsinze Kariobangi Sharks mu umukino ufungura shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017, ni mu gihe igitego cya mbere cyari cyatsinzwe na Haruna Shakava icya gatatu gitsindwa na Jacques Tuyisenge.

Uyu mutoza ukomoka muri Brazil nyuma y’umukino yavuze ko ari ibya gaciro kugira abakinnyi mu ikipe nka Migi na Muguna.

Yagize ati“iyo ufite abakinnyi nka Migi ndetse na Muguna bafite ubuhanga nk’ubwo bafite uba witeguye ko bagomba gukora itandukaniro mu kibuga nk’ibyo bakoze ku umukino ufungura shampiyona. Nukuri ndabishimiye. Na none nishimiye n’abasigaye uburyo bitwaye muri uriya mukino.”

Uyu mutoza yavuze ko ari byiza cyane gutangira shampiyona batsinda kuko shampiyona y’umwaka ushize yamaze imikino 4 ya mbere yose anganya adatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa