skol
fortebet

Umutoza wa Kiyovu Spots nyuma yo kubeshyerwa ko yakiriye ruswa ya APR Fc yitabaje inkiko

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Haringingo Francis utoza ikipe Kiyovu Sports agiye kurenga umunyamakuru wakwirakwije igihuha avuga ko afunzwe azira kurya ruswa ya miliyoni 6 yahawe n’ikipe ya APR FC.

Sponsored Ad

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, hakwirakwiye amakuru avuga ko umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga, RIB, kubera gufatirwa mu cyuho ari kwakira ruswa.

Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports akibimenya yavuze ko umunyamakuru wabitangaje yarengereye ndetse ko agiye kwitabaza inzego z’ubutabera zikamurenganura.

Yagize ati“Ndagana inkiko, ndamurega rwose, abantu barimo barampamagara bambaza niba nfunzwe ngo kubera 6m (miliyoni 6) za ruswa nahawe na APR FC. Abanyamakuru mumaze kurenga umurongo! Ibi ni ugusebya umuntu.”

Ibi bivuzwe mu gihe Kiyovu Sports irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 27 izakinamo na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.

Mu kiganiro Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahaye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru,yahakanye aya makuru ndetse ahamya ko ubwo aya makuru yavugwaga aba bombi bari kumwe kandi bakomeje gutegura neza umukino ubaraje inshinga.

Ati “Ni ibinyoma nta kibazo gihari. N’ubu dutandukanye atashye. Turi gutegura neza umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona. Twabonye bavuga ngo APR yamuhaye miliyoni 6 Frw barazimufatana, kandi twari kumwe.”

Uyu mutoza akaba yavuze ko umunyamakuru wabitangaje yarengereye akaba rero agiye kwitabaza inkiko kuko yabeshyewe.

Ati “Ndagana inkiko, ndamurega rwose, abantu barimo barampamagara bambaza niba mfunzwe ngo kubera 6m (miliyoni 6) za ruswa nahawe na APR FC. Abanyamakuru mumaze kurenga umurongo! Ibi ni ugusebya umuntu.”

Ibi bihuha biri kuvugwa ni ibigamije kurangaza abakunzi ba Kiyovu Sports kugira ngo batentebuke ku rugamba rwo gushyigikira iyi kipe ishaka kongera gutwara shampiyona iheruka 1993.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona,ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 60, mu gihe Kiyovu Sports ya Kabiri ifite amanota 57.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa