Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Bruno Ferry, yavuze ko mu bindi bice byagenze neza ariko ko ibintu byapfiriye mu bwugarizi mu mukino banganyijemo na Al Merrikh SC ibitego 2-2.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Al Merrikh SC yo muri Sudani yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 15 wa Rwanda Premier League 2025/2026 kuri Kigali Pele Stadium. Warangiye amakipe yombi anganya 2-2.
Nyuma y’ibi, umutoza wa Rayon Sports yavuze ko bafite bafite amarangamutima avanze dore ko bagombaga kuba batsinze uyu mukino ariko na none umusaruro babonye akaba atari mubi.
Yagize ati: “Dufite amarangamutima avanze. Urebye uko umukino wagenze, turababaye kuba tutatsinze ariko hari n’ibintu byadushimishije, kuko ugereranyije n’imikino ibiri twari twabanje gukina, twari tumeze neza kurushaho kandi twagaragaje ibintu byiza.”
Yakomeje asobanura ko nubwo hari intambwe yatewe, ikipe itaragera ku rwego rwayo rwiza cyane cyane mu bwugarizi. Ati: “Turacyari abanyantege nke, cyane cyane mu bwugarizi. Ibitego twatsinzwe byari kwirindwa, byatewe n’amakosa yo guhagarara nabi mu kibuga no kubura imbaraga zo kurinda izamu.”
Umutoza Bruno Ferry yashimye abakinnyi be kuba bubaharije ibyo yari yabasabye mu kibuga. Ati: “Ntitwabashinja byinshi kuko bakinnye bashyizeho imbaraga nyinshi kandi bubahirije amabwiriza. Twakinnye n’ikipe nziza cyane, ibyo bigaragaza agaciro k’umusaruro twabonye.”
Yavuze ko hari impinduka zakozwe mu mikinire, ”uyu munsi twahinduye gato imiterere y’ikipe, duhindura imyanya y’abakinnyi kugira ngo twongere imbaraga mu bwugarizi no mu cyizere. Byatanze umusaruro mu rugero runaka.”
Yongeye gushimangira ko amakosa yo mu bwugarizi akomeje kubangamira ikipe.
Ku biyanye n’umukino ugiye gukurikiraho wa Mukura VS ku wa Gatandatu yavuze ko nta kindi bagiye gukora kitari ukuganiriza abakinnyi kugira ngo babongerere icyizere.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 9 n’amanota 25 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Mukura VS.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *