skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yahishuye impamvu bakomeje kwitwara neza muri shampiyona kandi barabuze igikombe

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Julien Mette yatangaje ko bari gukomeza gutsinda imikino ya shampiyona kugira ngo bitume barushaho kumenyera bazitware neza mu gikombe cy’amahoro.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo ikarishye iyi kipe yakoze mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona.

Ati:“Gukomeza gutsinda imikino ya Shampiyona biraduha kugumana imitekerereze n’akamenyero by’intsinzi. Biradutegura neza kuzinjira muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro twifuza gutwara kuko ikipe niyo yagitwaye n’umwaka ushize kandi kuko ari byo byaduhesha itike ya CAF Confederation Cup. Niyo ntego.”

Rayon Sports ikomeje imyitozo n’imyiteguro y’umukino wa Shampiyona uzayihuza na Etincelles kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024 Saa 15h00 kuri Kigali Pele Stadium.

Kapiteni Kevin MUHIRE utarakinnye umukino uheruka yagarutse.

Umutoza wa Etincelles FC,Bizumuremyi Radjab aherutse gutangaza ko biteguye gutsinda Rayon Sports kuko ntacyo ihatanira muri shampiyona mu gihe bo bashaka kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ibiciro byo kwinjira kuri uwo mukino ni ibihumbi 3000,5000,10000 na 20000 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa