skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yatutse uwa Gorilla FC yashinje kumushinyagurira amaze kuvunika

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Yamen Zelfani, yavunikiye mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Gorilla FC 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium,ubwo yakandagirwaga n’umukinnyi wa Gorilla FC.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino w’umunsi wa kabiri w’iyi shampiyona wari ukomeye ku mpande zombi,hagaragaye gushyaramirana cyane hagati y’abatoza b’impande zombi, byanaviriyemo uwa Rayon Sports guhabwa ikarita y’umuhondo.

Ubwo uyu mukino wari hafi kurangira,uyu mutoza wa Rayon Sports yavunitse aho bikekwa ko yakandagiwe ku kirenge na rutahizamu wa Gorilla FC, Camara wamukandagiye barwanira umupira.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa yabwiye itangazamakuru ko uyu mutoza yamutukaga mu Cyarabu kandi akizi, ngo niho havuye gushyamirana.

Ati "Uriya mugabo afite imico itari myiza. Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise narakize ndakizi. Ni cyo cyambabaje. Nabwiye umwungiriza we ko ari gutukana mu Cyarabu kandi si byiza. Yatukanaga mu Cyarabu. Ni cyo kintu cyambabaje nta kindi. Byatumye mva mu mwanya wanjye njya kubimubwira. Ni imico itari myiza.”

Uyu mutoza wa Rayon Sports we yabwiye Itangazamakuru ko Gatera yamubwiye ko ari gukina filimi kandi yavunitse byabaye ngombwa ko amusubiza.

Ati "Yambwiye ko ndi gukina filime.Dore imvune nagize [arayerekana].Ngiyi filime yavugaga.Ntacyo namusubije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa