skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yavuze amagambo atangaje kuri Kiyovu Sports yamutsinze

Yanditswe: Sunday 20, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixão yemeje ko Kiyovu Sports yamutsinze ariyo kipe nziza muri shampiyona ndetse ko ikwiriye igikombe kubera ko itegurwa neza.
Kuri uyu wa Gatandatu,Kiyovu Sports yongeye kwereka ko Rayon Sports ko uwahigwaga ariwe uri guhiga ubu ndetse ko nta gahora gahanze aho yayisubiriye iyitsinda ibitego 2-0.
Rayon Sports itsinzwe umukino ubanza n’uwo kwishyura na Kiyovu Sports muri iyi shampiyona byatumye abafana bayo basaba ko komite yayo yegura.
Nyuma yo gutsindwa uyu (...)

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports , Jorge Paixão yavuze ko batsinzwe n’ikipe ikomeye ndetse ku giti cye abona ari yo ikwiye igikombe cya shampiyona.

Ati "Ku bwanjye Kiyovu Sports niyo nziza muri shampiyona yatwara igikombe kuko ni nziza, itegurwa neza cyane,ifite abakinnyi beza cyane, umutoza mwiza, bakoze akazi keza niyo mpamvu bari ku mwanya wa mbere."

Ibitego bya Bigirimana Abedi na Muhozi Fred nibyo byafashije Kiyovu Sports gutsinda mukeba Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ibitego 2-0.

Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 50 aho irusha APR FC ya kabiri amanota 5 igomba gukina na Rutsiro FC kuri iki cyumweru.

Kuva Juvenal yatangira kuyobora KIYOVU Sports ikinnye na Rayon Sports imikino 5, ayitsinzemo 4 banganya 1.Ku munsi wa karindwi wa shampiyona,nabwo Kiyovu yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa