Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yemereye akayabo abakinnyi ba Etincelles FC kugira ngo batsinde Rayon Sports
Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias yabyutse asura ikipe ya Etincelles FC aganira n’abakinnyi mu kurushaho kwitegura umukino bazakiramo Rayon Sports, ejo kuwa Gatandatu.
Uyu muyobozi yabasezeranyije agahimbazamusyi ka miliyoni eshanu FRW mu gihe baramuka batsinze uyu mukino uzabera kuri Stade Umuganda.
Nkuko bisanzwe ku makipe y’uturere iyo agiye guhura na Rayon Sports,Etincelles FC yashyize imbaraga mu gutegura uyu mukino.
Etincelles FC yavugwagamo ibibazo mu minsi yashize,yakangutse mbere yo guhura na Rayon Sports ni nabwo bwa mbere muri uyu mwaka hagiye hanze amafoto meya wa Rubavu yasuye ikipe mbere yo gukina.
Etincelles FC yashyize hanze ibiciro aho kwinjira ku mukino ari ibihumbi 2000 ku bagura amatike mbere na 3000 ku bazagurira ku muryango.
Ahatwikiriye ni 5000 FRW ku bagura amatike mbere mu gihe bizaba 6000 ku munsi w’umukino.VIP ni 10000,ku munsi w’umukino ni 20,000 FRW.
Abakunzi ba ruhago mu Rwanda,banenga amakipe yo mu ntara kugaragaza imbaraga n’imyiteguro ihambaye iyo agiye guhura na Rayon Sports gusa,nyamara akiyibagiza ko amanota angana ku makipe yose ari n’imwe mu mpamvu ituma nta n’imwe iratwara shampiyona.
Mu minsi ishize,Etincelles FC yatewe mpaga yabuze imbangukiragutabara ku mukino yari irakina na Musanze FC.
Shampiyona yari yarahagaze kubera imikino mpuzamahanga, irakomeza guhera uyu munsi tariki ya 24-26 Ugushyingo 2023, hakinwa Umunsi wa 11 uheruka gusubikwa, nyuma y’iminsi ibiri akaba ari bwo hazakinwa ibirarane.
Kugeza ubu, urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Musanze FC ifite amanota 23 ikarusha abiri APR FC iyikurikiye, mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Sunrise FC ifite amanota icyenda.
Gahunda y’Umunsi wa 11 wa Shampiyona
Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo
Gorilla FC vs Etoile de l’Est
Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo
Bugesera FC vs Marines FC
Etincelles FC vs Rayon Sports
Amagaju FC vs Police FC
APR FC vs AS Kigali
Sunrise FC vs Kiyovu Sports
Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ugushyingo
Gasogi United FC vs Musanze FC
Mukura VS vs Muhazi United
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *