skol

Umuzamu yapfiriye mu kibuga nyuma yo gukomereka ku mutwe

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Umuzamu w’umukino w’amaguru ukiri muto, Raul Ramírez Osorio, yitabye Imana afite imyaka 19 nyuma yo gukomereka ku mutwe mu mukino wo mu cyiciro cya gatanu muri Espagne (Tercera Federación), ubwo ikipe ye ya Colindres yakinaga na Revilla ku wa Gatandatu.

Raul yagize ikibazo gikomeye ubwo yasimbukaga ngo afate umupira maze agongana n’umukinnyi wo mu ikipe bari bahanganye. Yahise yikubita hasi, atakaza ubwenge, ajya mu koma.

Umutoza we, Rafa de Peña, yahise ajya mu kibuga agerageza kumusubiza ubuzima amuhuhaho, afashijwe n’umunyeshuri wiga ubuforomo wari mu bafana. Nyuma yaho, yajyanywe mu bitaro bya Marqués de Valdecilla i Santander ariko ubuzima bwe bukomeza kuzahara, ahava yashizemo umwuka ku wa Mbere.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cantabria (RFCF) ryemeje ko uyu musore yaguye hasi nyuma yo kwibasirwa n’uburwayi bwo mu bwonko bwatewe n’iyo mpanuka, rihita ritangaza iminsi itatu y’ikiriyo ndetse rigena ko ku mikino yose yo mu cyumweru gitaha hazaba umunota wo kumwibuka.

Mu itangazo ryabo, bagize bati: “Tubabajwe no gutangaza ko umuzamu wa Colindres Raul Ramírez yapfuye azize impanuka yabereye mu mukino wo ku wa Gatandatu. Mu gihe cy’akababaro gakomeye, ku busabe bw’umuryango we, hafashwe icyemezo cyo gutanga ingingo ze kugira ngo zifashe abandi. Cantabrian football ibuze umukinnyi ukiri muto cyane wadusigiye urwibutso rutazibagirana.”

Ikipe ya Colindres nayo yari yanditse ubutumwa ubwo Raul yari akiri mu bitaro, igira iti: “Turifuza kugeza ubutumwa bw’imbaraga ku muzamu wacu Raul Ramírez n’umuryango we wose. Mu mukino w’ejo hashize yarakomeretse bikomeye ubu akaba arwariye mu bitaro bya Valdecilla.”

Abayobozi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Espagne bagaragaje akababaro, barimo na José Ángel Peláez, Perezida wa RFCF, wavuze ko “uyu munsi twanditse ibintu tudashaka kwandika. Dufashe mu mugongo umuryango we, inshuti ze ndetse n’ikipe ye. Twari twizeye ko azakira, ariko tubuze umusore ukiri muto cyane. Aruhukire mu mahoro.”

Urupfu rw’uyu mukinnyi rwateye agahinda gakomeye abakunzi b’umupira w’amaguru muri Espagne no ku Isi kuko uyu mukinnyi yari agifite ejo hazaza heza mu mukino yakundaga.

Umuzamu w’imyaka 19 yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa