"Umwaku turawutsinze....Mukeba agomba kujya atubona akiruka-Juvenal wa Kiyovu yibasiye Rayon Sports
Yanditswe: Monday 10, Oct 2022
Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yavuze amagambo akomeye kuri Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda akayitwara igikombe cya Made in Rwanda Cup cyari gikinwe bwa mbere mu Rwanda.
Juvenal yavuze ko ubu ari intangiriro z’ibyishimo ku bayovu kuko umwaku bamaze kuwutsinda, ngo gutwara igikombe Rayon Sports bimurutira icy’Isi cyangwa Champions League.
Ati "Ni ibyishimo ku bayovu, ngira ngo umwaku, umwaku, turawuitsinze, ni intangiriro y’ibyishimo ku bayovu, uyu mwaka ugomba kuba uwa (…)
Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yavuze amagambo akomeye kuri Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda akayitwara igikombe cya Made in Rwanda Cup cyari gikinwe bwa mbere mu Rwanda.
Juvenal yavuze ko ubu ari intangiriro z’ibyishimo ku bayovu kuko umwaku bamaze kuwutsinda, ngo gutwara igikombe Rayon Sports bimurutira icy’Isi cyangwa Champions League.
Ati "Ni ibyishimo ku bayovu, ngira ngo umwaku, umwaku, turawuitsinze, ni intangiriro y’ibyishimo ku bayovu, uyu mwaka ugomba kuba uwa Kiyovu Sports.
Ngira ngo iki gikombe dutwaye ku bwanjye kindutira gutwara icya Champions League cyangwa icy’Isi, icyo nshatse kuvuga, gutwara igikombe ugitwaye mukeba, ugitwaye ikipe ya Rayon Sports, ikipe duhora duhangana ni yo mpamvu navuze ngo kindutira ibikombe byose dushobora gutwara."
Juvenal yongeye gushimangira ko Rayon Sports kuzongera kubona amanota kuri Kiyovu Sports bizayigora nkuko yabivuze akimara gutorwa.
Ati "Gutwara igikombe ugitwaye mukeba, ngira ngo mukeba namubwiye aho azajya anyura, agomba kuzajya atubona akiruka, ikipe ya Kiyovu Sports yaragarutse kandi kugira ngo mukeba azatubonemo amanota bizamugora, imvura yagwa itagwa, bizayigora."
Yashimangiye ko nk’uko yakuze Rayon Sports ari ikipe y’akana kuri Kiyovu Sports, akiri umuyobozi wa yo ntabwo izigera ibatsinda, yamaze kuba umugore wa yo byeruye.
Ati "njyewe namenyereye nakuze mbona Rayon Sports ari akana kuri twebwe, yaje kutwigaranzura, ni yo mpamvu navuze nti oya, kuva nkiri umuyobozi turashaka kuyibutsa bya bihe tuyitsinda imyaka myinshi aho twigeze kuyigira umugore, ngira ngo n’uyu munsi yabaye umugore, rero biragoye nk’uko nabitangaje ntabwo nibeshye, ngira ngo ndabihera ku bakinnyi twazanye, ngira ngo umukinnyi wava muri Rayon Sports akaza mu ikipe yacu kubanzamo byamugora."
Kuva yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2020, Mvukiyehe Juvenal ni cyo gikombe cya mbere ahesheje Kiyovu Sports, muri iyo myaka amaze guhura na Rayon Sports inshuro 5 aho yayitsinzemo 4, banganya 1.
IVOMO: ISIMBI.RW
Ibitekerezo
Umva umva nyakubahwa perezida wa kiyovu wibeshye mukeba wanyu ubu ni za Musanze naza Bugesera kuko Mukeba wa Apr ni As Kigali Gikundiro Umukeba wayo aba mu mahanga uzamubona umwaka utaha ntuzamere nka wa wundi. Wicishije Inuma ukwaha akazajya ahora akuzunguza urakoze kuba ubyemeye