skol
fortebet

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Kylian Mbappe na Neymar Jr

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG, Kylian Mbappe ntabwo yishimiye uko Neymar Jr yanze kumuhereza umupira ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga Montpellier ibitego 2-0.
Uyu mufaransa ufite imyaka 22,ashinjwa ko yabwiye mugenzi we Idrissa Gueye ko Neymar Jr atamuhaye umupira ngo atsinde.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, Mbappe yagaragaye yereka Gueye w’imyaka 31 ukuntu Neymar Jr yamwirangagije akanga kumuhereza umupira nyuma yo gusimbuzwa ku munota wa 88 n’umutoza Mauricio Pochettino.
Nk’uko ikinyamakuru RMC (...)

Nk’uko ikinyamakuru RMC Sport kibitangaza ngo uyu rutahizamu yabwiye mugenzi we ati: "Ntabwo [Neymar] yampaye uriya mupira."

Icyo gihe PSG yari ifite igitego 1-0 gusa kandi ifite ibyago byo kwishyurwa ku munota wanyuma, bikangiza gutangira neza kwayo kwa shampiyona.

Ikipe ya PSG imaze kurusha ikipe iyikurikiye ku mwanya wa 2 amanota icumi cyane ko iyoboye Ligue 1 nyuma yo gutsinda imikino umunani yose ya shampiyona muri uyu mwaka wa shampiyona.

PSG yabuze amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize cyegukanwa na Lille ndetse Mbappe arashaka gutwara igikombe mu mwaka ushobora kuba uwe wa nyuma muri PSG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa