Umwuzukuruza wa Benito Mussolini ukina ruhago ntaterwa ipfunwe n’ahahise h’igisekuru cye
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
Umwuzukuruza wa Benito Mussolini ari we Romano Benito Floriani Mussolini, avuga ko yita ku mupira w’amaguru, kandi adatewe ipfunwe no gukoresha amazina ya Sekuruza we uzwi nk’umuyobozi w’umunyagitugu wayoboye u Butaliyani.
Benito Mussolini yayoboye u Butaliyani nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1922 kugeza mu 1943. Ni umugabo waranzwe n’ibikorwa byo kwironda no gutoteza abataravugaga rumwe na we.
Ubwo yasaga n’utsinzwe Intambara y’Isi ya Kabiri yari yarashoyemo igihugu cye arwanira uruhande rw’Aba-Nazi, yashatse gutoroka ariko umwe mu bari abayoboke b’Ishyaka ry’Aba-Communist, Walter Audisio, aramwivugana.
Nubwo yapfuye, amateka ye ni kimwe mu bitazibagirana mu Butaliyani ndetse no ku Isi yose, dore ko hari bamwe mu bo mu muryango we bahisemo gukurikira inzira ya politiki.
Umwe muri bo ni umwuzukuru we, Rachele Mussolini, kugeza ubu uri mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Roma.
Uyu mugore kandi ni we Nyina wa Romano Benito Floriani Mussolini, umusore w’imyaka 22 wanze kugendera ku mazina y’igisekuru cye ngo yinjire muri politiki, ahubwo agahitamo gukina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Floriani Mussolini yatangiye gukina ruhago ahereye muri AS Roma, mu 2016 yerekeje muri mukeba wayo, Lazio Roma, gusa ntabwo iramukinisha ahubwo ikunda kumutiza mu yandi makipe yo mu Butaliyani.
Uyu mukinnyi ukunda gukina mu bwugarizi no hagati mu kibuga ku ruhande rw’iburyo, mu mwaka ushize yari yaratijwe muri SS Juve Stabia yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Butaliyani, ariko muri uyu mwaka akaba azakinira Cremonese yo mu Cyiciro cya Mbere.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akigera mu ikipe nshya, yavuze ko ahangayikishwa n’umupira w’amaguru aho guhangayikishwa n’amazina asa n’aya Sekuruza.
Ati “Ndi hano kugira ngo nkine umupira w’amaguru, naho izina nkoresha ribangamiye abandi batari njye. Nta na rimwe iri zina riranteza ibibazo, uko mbibona rero biba byiza tutarivuzeho cyane. Mpangayikishijwe no gukina ruhago.”
“Ndashaka ko abantu bareba ibyo nkora mu kibuga, bakaba ari byo bavugaho kuko ndashaka kubereka ibyo nshoboye.”
Ku mwambaro w’uyu mukinnyi akoresha izina rya ‘F. Mussolini’, bituma ari ryo ahamagarwa cyane kurenza andi yose. Ibigaragaza ko ntacyo rimutwaye.
Romano Benito Floriani Mussolin avuga ko adahangayikishijwe no gukoresha amazina nk’aya Sekuruza
Romano Benito Floriani Mussolin yakuriye mu ikipe y’abato ya Lazio


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *