skol

Undi Munyarwanda yerekeje muri Standard de Liège

Yanditswe: Friday 08, Aug 2025

featured-image

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nkulikiyimana Darryl yerekeje mu ikipe ya Standard de Liège isanzwe ikinamo Hakim Sahabo.

Uyu mukinnyi wahamagawe bwa mbere mu Amavubi mu kwezi kwa 5 ubwo yari agiye gukina na Algeria mu mikino ya gicuti yerekeje muri Standard de Liège ku masezerano y’umwaka umwe.

Yari asanzwe akina mu ikipe ya FCV Dender EH na yo ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi. Ikigo gisanzwe kireberera inyungu Nkulikiyimana Darryl kibinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyamubwiye gukomerezaho ndetse ko amateka mashya atangiye.

Cyagize kiti: ”Komereza aho Darryl Nkulikiyimana kuba winjiye muri Standard de Liège. Amateka mashya aratangiye.”

Hakim Sahabo nawe yamuhaye ikaze abinyujije ku rubuga rwa Instagram. Uyu mukinnyi byavugwaga ko ashobora kuva muri Standard de Liège bitewe n’uko atabona umwanya uhagije wo gukina ariko bisa nk’aho atakiyivuyemo.

Nkulikiyimana Darryl yerekeje mu ikipe ya Standard de Liège

Nkulikiyimana Darryl yahamagawe mu Amavubi ku Nshuro ya Mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa