skol
fortebet

Urugendo rwa Kwizera Pierrot muri Maroc rwajemo agatotsi

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Rayon n’ikipe y’iguhugu y’u Burundi, Kwizera Pierrot aratangaza ko atakerekeje muri Maroc mw’igeragezwa mu ikipe ya FAR Rabat, bitewe n’uko ubuyobozi bw’iyi kipe hari ibyo butarumvikana n’ikipe ya Rayon Sports.
Byari biteganyijwe ko uyu musore ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 18 Ukuboka 2016 akerekeza muri Maroc gukora igeragezwa mu ikipe ya Far Rabat, gusa nk’uko uyu musore yabitangarije itangazamakuru ngo ntakerekejeyo.
Yagize at i"Ntago biratungana, hari ibyo ntegereje, mbere na (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Rayon n’ikipe y’iguhugu y’u Burundi, Kwizera Pierrot aratangaza ko atakerekeje muri Maroc mw’igeragezwa mu ikipe ya FAR Rabat, bitewe n’uko ubuyobozi bw’iyi kipe hari ibyo butarumvikana n’ikipe ya Rayon Sports.

Byari biteganyijwe ko uyu musore ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 18 Ukuboka 2016 akerekeza muri Maroc gukora igeragezwa mu ikipe ya Far Rabat, gusa nk’uko uyu musore yabitangarije itangazamakuru ngo ntakerekejeyo.

Yagize at i"Ntago biratungana, hari ibyo ntegereje, mbere na mbere ntegereje ko iyo kipe nzajyamo ibanza kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, nibyo ndumva nta kindi nakongeraho kubajyanye no kuba najya muri Maroc, ikibazo kirimo sinkizi, umpagarariye niwe urimo kubikurikirana, akazi kanjye n’ugukina gusa, ntago nzi igihe nzagendera ndategereje babanze bumvikane".

Pierrot yasabye abafana ba Rayon Sports gutuza ntibumve ko ibintu byacitse, kuko aracyahari ntaho arajya kandi azakomeza gukora ibishoboka byose ngo abashimishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa