skol
fortebet

Isiganwa rya Tour du Rwanda rikomeje kwigarurira imtima y’Abanyarwanda (Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, isiganwa rya Tour du Rwanda ryakomeje ku umunsi waryo wa kane, mu gace kahagurukiye i Kigali [Kimironko] kerekeza mu Karere ka Gicumbi, ku ntera y’ibilometero 124,3.

Sponsored Ad

Muri iki Gitondo cyo ku 23 Gashyantare, nibwo isiganwa rya Tour du Rwanda mu gace karyo ka kane, saa mbiri z’igitondo nibwo Abakinnyi bahagurutse ku Kimironko imbere ya Banki ya Kigali berekeza i Gicumbi aho bakoresha intera y’ibilometero 124.3.

Ni isiganwa riraza gukoresha inzira, Kimironko- Kigali Parents- Free Trade Economic Zone – Zindiro – Kimironko – Kibagabaga –Kagugu- Gasanze – Nyacyonga- Karuruma Gatsata – Nyabugogo – Gitikinyoni – Shyorongi- Ku Kirenge – Rulindo – Nyirangarama – Base- icyerekezo cya Gicumbi- Tetero - Gicumbi [mu Mujyi].

Abanyarwanda batari bake bakaba bakomeje kuryoherwa n’iri siganwa, ndetse banagaragaza ko bakomeje kurishyigikira mu bice bitandukanye abasiganwa bagenda banyuramo aho usanga abantu ari benshi ku mihanda mu kwihera ijisho uko abakinnyi basiganwa.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

REBA UKO ABANYARWANDA BABA BAJE KWIHERA IJISHO TOUR DU RWANDA:









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa