skol
fortebet

Urukundo Messi akunda FC Barcelona rwatumye agabanya 50% y’umushahara we kugira ngo ayigumemo

Yanditswe: Thursday 15, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Lionel Messi yemeye kuguma muri Barcelona mu masezerano yo kugeza mu 2026 anakubiyemo kugabanya umushahara we ho kimwe cya kabiri cy’uwo yahabwaga mbere.

Sponsored Ad

Itangazo rya Barcelona rishingiye ku kuba hari abakinnyi bazava muri iyi kipe bigatuma Barça ishobora kubona amafaranga yo kuriha umushahara w’uyu kapiteni wayo ukomoka muri Argentina.

Messi, w’imyaka 34, yari umukinnyi udafite amasezerano mashya kuburyo ikipe imushaka yashoboraga kumugura, nyuma yuko kontaro ye irangiye ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa gatandatu.

Bivugwa ko iyo kontaro ku mwaka yamurihaga miliyoni 123 z’amapawundi (agera kuri miliyari 170 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ari mu kiruhuko nyuma yuko we n’ikipe y’igihugu ya Argentina begukanye igikombe cya Copa America, ndetse ibindi bijyanye n’iyo kontaro nshya ntabwo birasozwa.

Kongera kugura Messi yari intego y’ingenzi yo kuri iyi mpeshyi ya Perezida mushya wa Barcelona Joan Laporta.

Barça irimo no gutekereza ku masezerano yo kugurana abakinnyi, arimo rutahizamu wayo Antoine Griezmann n’umukinnyi wo hagati wa Atletico Madrid Saul Niguez, ifite igitekerezo cyo kugabanya ayo itanga ku mushahara.

Abakinnyi batabanza mu kibuga nka Junior Firpo, Jean-Clair Todibo na Carles Alena, bamaze kugurishwa kugira ngo hongerwe ingengo y’imari y’ikipe, ariko bizacyenera ko hari abandi bakinnyi bakomeye na bo bagenda.

Messi yari yaravuzweho ko ashobora kwerekeza muri Paris St-Germain cyangwa Manchester City, kujya muri iyi kipe byajyaga gutuma yongera guhura na Pep Guardiola wamutoje muri Barcelona.

Ndetse yari yaranavuzweho ko yakwerekeza muri shampiyona y’Amerika ya Major League Soccer, yigeze gutekereza ku kuba yayikinamo.

Messi ni we ufite umuhigo wo gutsindira Barcelona ibitego byinshi, ibitego 672, kandi yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya shampiyona ya La Liga, ibikombe bine bya Champions League na birindwi bya Copa del Rey.

Ndetse afite umuhigo wo kwegukana inshuro nyinshi igihembo cya Ballon d’Or cy’umukinnyi wahize abandi ku isi, yegukanye inshuro esheshatu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa