Uwahoze ari umukino w’abadashobotse, abanyabwenge bawuteye imboni: Billiard mu Rwanda
Yanditswe: Friday 04, Jul 2025
Umukino wa Billiard mu Rwanda wafatwaga nk’uw’abadashobotse cyangwa imburamukoro, ukomeje gutunga abawushoramo imari bakanawukina.
Billiard yabaye umuco mu bihugu bimwe na bimwe, gusa kumenya inkomoko yawo bikagorana kuko ibihugu byinshi byawutangije mu buryo butandukanye.
Benshi bahuriza ku kuba uyu mukino warabayeho mu myaka 2000 ishize, aho ni mu kinyejana cya mbere nyuma y’Urupfu rwa Yesu Kristu. Uyu wavumbuwe n’Abaroma b’icyo gihe, ukomotse ku mukino witwaga Paganica.
Paganica ni umukino ufatwa nk’umubyeyi w’imikino myinshi kuko wavuyeho igitekerezo cyo gutangiza uwitwa Croquet, Golf na Billiard.
Paganica itangira gukinwa, abakinnyi bifashishaga inkoni zihese bagakina umupira utaremereye cyane ukoze mu ruhu cyangwa ubudodo, bagashushanya ahantu baza gushyira uwo mupira.
Ibyo byakorwaga n’abasirikare b’Abaromani iyo babaga bari mu gihe cy’agahenge ku rugamba, igihe nta ntambara bari kurwana, cyangwa igihe biyunze n’abo barwanaga.
Kubera imihindagurikire y’ikirere, abakinaga Paganica bavuye hanze kubera rimwe na rimwe imvura yabaga ari nyinshi, biyemeza noneho gushushanya aho bakinira imbere mu nzu, aho ni ho havukiye Billiard, mu myaka yo mu 1300.
Uko ubwami bw’Abaromani bwagukaga, ni ko na Paganica yakuraga ndetse n’uko bwagiye burangira bwajyanye na yo.
Icyo gihe abakinnyi batangiye noneho gukora ameza yo gukiniraho kugira ngo badatwara umwanya munini w’aho bakinira, akaba ameza afite inkingi zituma umupira utagwa hasi, ndetse n’inkoni zituma gukinira ku meza byoroha.
Abaherwe bo mu Bwongereza no mu Bufaransa ni bo bakunze uyu mukino cyane, igihe bari gusangira no kwishimana, bakazana ya meza bagatangira gukina.
Ibi byaterwaga no kuba ameza ahenze, gusa hashize imyaka 100, benshi bashoboraga kuyigondera kugeza ubwo mu 1400 hari abari bamaze kuyagira mu ngo zabo.
Si mu bihugu by’i Burayi wakwiriye gusa, ahubwo warakuze ugera no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Afurika uhereye mu y’Amajyaruguru, kugera no mu Rwanda.
Bitewe n’uko ari umukino wari ufite umwimerere wo guhuza abantu bari gusangira, urubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda rwakunze gukina uyu mukino igihe ruri gusangira.
Bitewe n’iyo mpamvu byatumaga bamwe baryoherwa n’umukino bikajyana n’uburyohe bw’ikirahur bari gusangiriraho, bifata indi sura ku buryo watangiye gufatwa n’umukino w’ibirara.
Billiard mu Rwanda
Uko imyaka ishira indi igataha, uyu mukino ugenda ufata indi sura kuko kugeza ubu hategurwa amarushanwa atandukanye, haba mu bagore ndetse no mu bagabo, ariko ntibimenyekane kuko nta rwego runaka rwemewe rureberera uyu mukino mu Rwanda.
Bamwe mu bakina bakanakunda uyu mukino, biyemeje gushyira hamwe bagatangira gukora ibikorwa byo gushaka ibyangombwa bishyiraho Ishyirahamwe ry’Umukino wa Billiard mu Rwanda (RBF).
Iri ni ishyirahamwe rimaze igihe gito rishinzwe, aho ryifuza gutangira ibikorwa bitandukanye birimo gutegura amarushanwa, gushyira ku murongo amakipe yo mu Rwanda n’ibindi byose biteganywa n’amategeko.
Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri RBF, Ngaboyisonga Frederick. Ati “Umukino wa Billiard uhagaze neza muri iyi minsi. Hari ibikorwa twiyemeje gukora birimo guhuriza hamwe amakipe dufite mu marushanwa.”
Niyonzima Abdoul ukina uyu mukino ndetse akaba yaranafashije bagenzi be bakinana muri Drums kwegukana irushanwa rya mbere ryateguwe na RBF, avuga ko gukina Billiard ari byo bimutunze.
Ati “Ni umukino nagiriyemo amahirwe menshi cyane kandi ntambwo numvaga ari umukino wampira. Kugeza uyu munsi nkina mpembwa, nkakina mbona uduhimbazamushyi n’ibindi bitandukanye mpabwa kubera imikino.”
Kugeza uyu munsi hamaze kwiyandikisha amakipe yiganjemo ayo mu Mujyi wa Kigali akanitabira amarushanwa. Ni amakipe arenga 15 arimo abakinnyi barenga 500.
Abayobozi ba RBF barateganya ko mu bihe biri imbere haziyongeraho andi makipe yo mu Karere ka Rwamagana ndetse na Rubavu, mbere y’uko n’ayo mu tundi turere yiyandikisha.
Si ibi bikorwa bisanzwe biba muri Billiard gusa kuko hari andi marushanwa ategurwa bigendanya n’abakinnyi bakinira hamwe, ariko imbogamizi zirimo kubura ibibuga bikinirwaho n’ubumenyi kuri uyu mukino, bikadindiza iterambere ryawo.
Mu Rwanda hari kwimakazwa ubwoko bw’umukino wa Billiard uzwi nka Blackball
Umukino wa Billiard ukinwa mu buryo butandukanye, ariko ubumenyerewe cyane ni Eight-ball, Nine-ball, Ten-ball, Seven-ball, Straight pool, One-pocket, bank pool na Blackball ari wo uri gutezwa imbere mu Rwanda, dore ko ari na wo ukunze gukinwa ku rwego mpuzamahanga.
Ubu ni uburyo butamenyerewe cyane, ariko igihe umukinnyi asanzwe akina Billiard bukaba bwamworohera kurushaho.
Igihe abakinnyi bari gukina Blackball, umwe aba agomba gukina umupira wa mbere wo gusandaza imipira, akagerageza buryo ki imipira ibiri y’amabara atandukanye [umunini n’umuto], irenga umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri.
Hari amakosa atandukanye aba muri uyu mkino, aho umukinnyi ashyira umupira w’umweru wo gukinisha mu mwobo ahita ahanishwa ko mugenzi we akina inshuro ebyiri zikurikiranya. Ibi ntibikurikizwa ku ishoti rya mbere.
Gutera umupira utari uwawe, umweru ugahagarara udakoze ku mupira wawe, na ryo ni ikosa riha amahirwe mugenzi wawe yo gukina kabiri, mu gihe umupira yateraga utari uwa mbere.
Gukina umupira w’umweru usa n’uwuteruye na byo birahanirwa. Kunanirwa gukora ku mupira uwo ari wo wose, na bwo urahanwa, mu gihe winjije umupira w’umukara ugifite indi mipira urabihanirwa.
Mu gihe umukinnyi asigaranye umupira umwe ndetse n’umukara kandi akaba nta buryo afite bwo gukina umupira we usibye gukina umukara, yemerewe gutra ishoti rimwe rigashyira mu mwobo ya mipira yose, ariko hagiye mu mwobo umupira w’umukara gusa aba atsinzwe.
Si itegeko ko abakinnyi bose ba Billiard bakina uyu mukino, ahubwo benshi bahitamo gukina uburyo buboroheye ndetse banafiteho ubumenyi buhagije.
Mu Rwanda hari kwimakazwa uburyo bwo gukina ubwoko bw’umukino wa Billiard bwitwa Black Ball
Bamwe mu bakinnyi beza ba Billard bayikina bayishakamo amaramuko
Hari bamwe batunzwe no gukina Billiard
Ikipe ya Drums ni yo yitwaye neza mu mukino wahuje amakipe ari mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Billiard
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Billiard mu Rwanda ryatangiye gutegura amarushanwa
Abanyarwanda bamenye agaciro k’umukino wa Billiard






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *