skol

Uwahoze ari umukunzi wa Diddy wari uri mu batangabuhamya yamusabiye kurekurwa

Yanditswe: Monday 04, Aug 2025

featured-image

Virginia “Gina” Huynh, umugore wigeze gukundana na Sean “Diddy” Combs ndetse wari umwe mu batangabuhamya b’ingenzi mu rubanza ruregwamo uyu muhanzi, yasabye umucamanza ko yarekurwa ku ngwate mbere y’uko akatirwa.

Huynh yandikiye umucamanza ibaruwa isabira imbabazi Combs, avuga ko atagikwiye gufatwa nk’umuntu ushobora guteza umutekano muke. Uyu mugore, wari uzwi ku izina rya “Victim-3” mu rubanza rwa Diddy, yari yitezweho gutanga ubuhamya bukomeye ariko ntiyigeze yitaba, ahita akurwa ku rutonde rw’abagombaga kumushinja.

Iyo baruwa ye yashyizwe mu nyandiko nshya y’uruhande rw’abunganira Diddy, nk’igice cy’ubusabe busaba ko yarekurwa ku ngwate ya miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, mbere y’itariki 3 Ukwakira 2025, ubwo ateganyirijwe guhabwa igihano.

Mu nyandiko ye, Gina Huynh yavuze ko amuzi neza haba mu buzima bw’umwuga no mu buzima busanzwe, ndetse nubwo umubano wabo utaburaga ibibazo, yemeza ko Combs yagiye yerekana ko ashaka guhinduka.

Yagize ati: “Nabonye ko agenda ahinduka, agashaka kuba umuntu wuje urukundo, wihangana kandi utagira amahane. Kugeza ubu, uko mbyumva, ndahamya ko atari umuntu ushobora kumbangamira cyangwa ngo ateze akaga ku muryango mugari.”

Muri uko gushaka kumusabira kurekurwa, yavuze ko Combs amaze igihe kirekire adakora ibikorwa by’urugomo, ahubwo ko yahisemo kwita ku bana be no guhinduka umuntu utekereza neza mbere yo gufata icyemezo.

Icyakora, ibyo Huynh yavuze bihabanye cyane n’ibivugwa n’abandi batangabuhamya barimo Cassie Ventura, nawe wahoze ari umukunzi wa Diddy. Ventura yandikiye urukiko asaba ko Combs aguma muri gereza kuko ngo amufitiye ubwoba.

Urukiko rwagaragarijwe n’amashusho yafashwe mu 2016 mu cyumba cya hoteri agaragaza Combs akubita Ventura, ayo mashusho akaba yaranyujijwe kuri CNN mbere y’uko yemezwa nk’ibimenyetso.

George Kaplan, wahoze ari umukozi wa Diddy, nawe yatanze ubuhamya avuga ko yigeze kubona Combs atera Gina Huynh amacunga (apple) mu rugo rwe rw’i Miami.

Mu kwezi gushize, urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri byo gutwara abantu mu bikorwa by’ubusambanyi butemewe. Gusa yahise ahanagurwaho ibirego bikomeye birimo ubugambanyi n’icuruzwa ry’abantu, ibyo yashinjwaga bikaba byarashoboraga kumufungisha ubuzima bwe bwose.

Mu busabe bushya, abamwunganira barasaba ko yarekurwa burundu cyangwa hagacibwa urubanza rushya. Bavuga ko yaciriwe urubanza hashingiwe ku itegeko rishaje (Mann Act) ryagenderwagaho mu kinyejana gishize, rikaba ritarasobanuwe neza kandi rigatandukira Itegeko Nshinga.

Umwunganizi we Alexandra Shapiro yanditse ati: “Iki gihano kiri ukwacyo, ariko ntigikwiye kubaho na gato.”

Gina Huynh wahoze ari umukunzi wa P.Diddy akaba yari ari no mu bagombaga kumushinja yamusabiye kurekurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa