skol
fortebet

Uwakiniye Amavubi wavuzweho gusarishwa n’ibiyobyabwenge yanyomoje ayo makuru

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ndatimana Robert wakiniye ikipe y’Amavubi mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje 17 yahinyuje amakuru yamuvuzweho yo kuba yararwaye mu mutwe no kuba imbata y’ibiyobyabwenge, Mushiki we asaba ikintu gikomeye abantu by’umwihariko abakinanye na Robert cyane ko yanyuze no muyandi makipe atandukanye.

Sponsored Ad

Robert ubwo yari mu Kiganiro na Isimbi Tv yabajijwe iby’amakuru yamuvuzweho ko yaba yararwaye mu mutwe ndetse akaba yaranabaswe n’ibiyobyabwenge ariko ahakana ayo makuru ndetse avuga ko kuba yaravuzweho ibihuha nk’ibyo byamugizeho ingaruka ndetse ko yashatse n’Ikinyamakuru yaha ikiganiro kugirango anyomoze ayo makuru.

Ati"Nabanje no kugenda nihisha kubera ko niba umuntu avuga ibintu nk’ibyo kandi wamufatiragaho urugero rwiza, na we aba yarangiye”

Gusa ku rundi ruhande ngo byamuhaga imbaraga zo kongera imyitozo kugira ngo ahinyuze uwamuvuzeho ayo magambo.

Robert avuga ko aramutse agize amahirwe yo kubona Ikipe akinira byamufashe ndetse akarushaho no kwagura impano ye.

Mushiki we nawe y’unze mu rya Musaza we ahinyuza ayo makuru ndetse avuga ko ari ibintu nawe bimutera guhangayika.

Uwera Josiane avuga ko uyu muvandimwe we yatangiye kugira ibibazo ubwo yakinaga muri Sunrise ubwo iyi kipe yangaga kubahiriza ibyo bari bagiranye mu masezerano ntimuhe amafaranga yo kumugura.

Ati “Noneho yakwishyuza bikaba ibibazo, ari na ho yatangiye kugirira gusubira inyuma yisanga n’umupira atakiwurimo, ubu akaba ari mu rugo yicaye ntacyo akora.”

Josiane uvuga ko musaza we asanzwe agira imico n’imyifatire byiza, avuga ko ubwo yishyuzaga uwari umuyobozi w’iyi kipe, ari we watangiye kumusebya avuga ko “Robert ari umusazi, ko anyway ibiyobyabwenge kandi muri ibyo byose byagiye bimugiraho ingaruka, nk’umuntu ku myaka ye ananirwa kubyakira.”

Avuga kandi ko ibi byakubitiyeho n’ibyo yagendaga avugwaho mu itangazamakuru, byose bikagenda bimugiraho ingaruka mu mitekerereze ye.

Josiane uvuga ko ubwo babonaga uyu muvandimwe wabo atangiye guhinduka mu myitwarire, bagiye kumupimisha ngo barebe niba atarasabitswe n’ibyobyabwenge bagasanga ntabimuri mu maraso, yavuze ko ashaka guhinyuza ibyamuvuzweho byose.

Ati “Ndashaka gukuraho urujijo mu itangazamakuru birirwa bavuga ngo ibiyobyabwenge byaramusajije, no, ntakibazo cy’ibiyobyabwenge Robert afite. Ni ikibazo gisanzwe cyo kuba yagira depression [agahinda gakabije]. Ikibazo afite ni ukwakira ibibazo byamubayeho byamuteye depression afite nk’ihungabana.”

Akomeza avuga ko yifuza kuvuza umuvandimwe we ariko akaba nta bushobozi afite akeneye andi maboko, avuga yaba abakinnyi bakinanye n’umuvandimwe we n’abandi bahuje imbaraga bamuvuza akongera akamera neza.

Ati “Nkeneye andi maboko tukunganirana nkaba nabona ubufasha mu buvuzi.”

Uretse kuba Robert yarakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi mu gikombe cy’Isi cyabaye muri 2011 yanakiniye andi makipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, Police FC, Bugesera FC, ndetse na Sunrise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa