Uzbekistan yahembwe imodoka buri mukinnyi wabahesheje itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Perezida wa Uzbekistan, Shavkat Mirziyoyev, yahembye imodoka nshya abakinnyi, abatoza n’abandi bagize Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru yabonye itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka.
Iyi kipe iheruka kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ubwo yatsindaga Qatar ibitego 3-0 ikaba iya kabiri mu Itsinda A n’amanota 21, nyuma ya Iran ya mbere ifite 23.
Mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi y’amateka, Perezida wa Uzbekistan, Shavkat Mirziyoyev, yageneye ikipe yose, imodoka nshya zo mu bwoko bwa 40 BYD.
Uzbekistan yabaye igihugu cya 81 kizakina Igikombe cy’Isi. Kugeza ubu ibihugu 10 ni byo bimaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ari byo u Buyapani, New Zealand, Iran, Argentine, Uzbekistan, Autriche, Ecuador, Brésil na Koreya y’Epfo.
Ibyo byiyongeraho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique bizakira iri rushanwa ku va tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanya 2026. Ni ku nshuro ya mbere rizaba ryitabiriwe n’ibihugu 48.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *