skol

Villas Boas wahoze atoza Chelsea yaraye arusimbutse

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Umunya Portugal Andre Villas Boas wigeze gutoza ikipe ya Chelsea na Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza yaraye asimbutze urupfu ubwo imodoka yarimo we na mugenzi we mu irushanwa rya Dakar Rally yakoraga impanuka.
Uyu mutoza wavuye mu mwuga wo gutoza akerekeza mu marushanwa yo gusiganwa ku mamodoka azwi nka Dakar Rally,we na mugenzi we Ruben Fari bafatanya bakoze impanuka bagonga ikirundo cy’umucanga muri Peru bahita bajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Villas Boas yagize ikibazo (…)

Villas Boas yagize ikibazo cy’umugongo ndetse ahita ajyanwa kwa muganga we na mugenzi we gusa mu gitondo cy’uyu munsi yatangarije abakunzi be ko ameze neza nubwo we na mugenzi we bahise basezera muri iri rushanwa.

Villas Boas w’imyaka 40 yavuye mu kazi ko gutoza nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Shanghai SIPG yo mu Bushinwa byatumye afata umwanzuro wo kwerekeza mu mukino wo gusiganwa ku mamodoka nubwo imodoka yari imwiganye.

Villas Boas yashimwe na Director we ndetse we na mugenzi we bafatanya bavuye muri iri rushanwa bari ku mwanya wa 43 ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe na Adrien van Beveren ukomoka mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa