skol

Virunga Beer yateguye isiganwa rya mbere rya Enduro rizahuza abasiganwa kuri Moto.

Yanditswe: Thursday 19, Mar 2026

featured-image

Virunga Beer yengerwa mu ruganda rwa Skol Brewery Limited, yateguye isiganwa rya Moto ryiswe " Rwanda’s First Enduro Race of 2026" rikazabera mu misozi ya Shyorongi, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026.

Enduro ni ubwoko bw’isiganwa ry’amapikipiki [Moto] cyangwa amagare bukorerwa ahantu habi kandi hagoye kunyura, nko mu misozi, mu bitaka, mu byondo, mu mabuye cyangwa mu mashyamba.

Bitandukanye n’amasiganwa akorerwa ku mihanda isanzwe, Enduro iba igamije kureba uko umukinnyi ashobora guhangana n’inzira igoye igihe kirekire.

Virunga beer nayo yateguriye abakunzi b’imyidagaduro, iri siganwa rya Moto rizakorerwa mu misozi ya Shyorongi mu nkengero z’umujyi wa kigali, mu rwego rwo kubafasha kwirebera ubuhanga bw’abatwara moto bazaryitabira.

Iri rushanwa rizatangira saa mbili za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba, ribere hafi ya Eugène Filling Station kuri the Stop Restaurant, aho abasiganwa bazahatana banyura mu nzira z’igitaka zigoye mu byiciro bitatu, buri cyiciro kimwe kikazajya kimara isaha.

Abateguye iri rushanwa batangaje ko rifunguye ku batwara moto bose, baba abafite uburambe cyangwa abashya bashaka kugerageza uyu mukino ukunda gukurura benshi kubera ubukana n’amarangamutima ya benshi biba biwurimo.

Muri iri siganwa, abasiganwa basabwa Kwihanganira inzira z’inzitane banyuramo, kwerekana ubuhanga bafite mu gutwara neza moto ndetse no kugenzura neza umuvuduko batwariraho, kugirango atishyira mu byago.

Ku bazitabira nk’abafana, kwinjira ni ubuntu, bakazagira umwanya wo kureba amasiganwa no kwidagadura banywa Virunga Beer ikonje neza.

Abifuza gusiganwa bo basabwe kwiyandikisha bahamagara kuri 0789 628 762.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa