skol
fortebet

Vital’O FC yiyongereye ku yandi makipe menshi yanze gukina CECAFA Kagame Cup

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Vital’O FC yegukanye Shampiyona y’u Burundi yatangaje ko itazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.

Sponsored Ad

Iyi kipe ikaba yiyongereye ku yandi nka TP Mazembe yo muri RDC, AZAM yo muri Tanzania na Nyasa Big Bullets na zo zatangaje ko zitazitabira iri rushanwa.

Amwe mu makipe akomeye yari yitezwe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Dar es Salaam ku matariki ya 6-22 Nyakanga 2024, yatangaje ko atazagaragara muri iri rushanwa mu gihe ridahinduriwe igihe rigomba kubera, cyane ko menshi muri yo kugeza ubu nta butumire yari yakira.

Tariki ya 10 Kamena uyu mwaka ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yatangaje ko Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’uyu mwaka, rizitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yatumiwe aho yahise inavuga ko amatariki yigijwe imbere.

Nyuma yo gutangaza ibi, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahise iba iya mbere mu gutangaza ko nta butumire bwa CECAFA yigeze ihabwa ndetse ko bigoye ko yakina iyi mikino, cyane ko abakinnyi bayo kuri ubu bari mu biruhuko kandi bazagaruka mu myitozo tariki ya 15 Nyakanga.

Indi kipe yahise iva muri iri rushanwa yari ku rutonde ni Azam FC yo muri Tanzania, yavuze ko itavuga ko isezeye ariko ko itakina iri rushanwa ku matariki yatanzwe, kubera ko icyo gihe abakinnyi bayo bazaba bari gukora imyitozo yo kugorora imitsi bityo batahita bajya mu kibuga bagakina. Yavuze ko irushanwa ryigijwe imbere, yaryitabira nta kibazo.

Iri rushanwa rigarutse nyuma y’imyaka ibiri ritaba kuva mu 2021 ubwo ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania, mu gihe amakipe yo mu Rwanda yaherukaga kuryitabira muri 2019 ubwo ryaberaga i Kigali, aho APR FC na Rayon Sports zose zaviriyemo muri ¼ cy’irangiza.

CECAFA yari yavuze ko amakipe 16 azakina iri rushanwa ari: Vital ’O (Burundi), APR FC (Rwanda), El Merreikh, Al Hilal, Hai El Wadi (Sudani), Young Africans SC, Simba SC, Azam FC, Coastal Union FC (Tanzania), Gor Mahia FC (Kenya), SC Villa (Uganda), JKU SC (Zanzibar), El Merreikh FC-Bentiu (Sudani y’Epfo), Nyasa Big Bullets FC (Malawi), TP Mazembe (DR Congo) na Red Arrows FC (Zambia).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa