Volleyball: Umunyarwanda agiye gusifura Igikombe cy’Isi
Ndayisaba Alphonse usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda mu mukino wa Volleyball, yerekeje muri Uzbekistan aho agiye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 19 mu bahungu.
Uyu musifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, yerekeje muri Uzbekistan aho agomba gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi muri Volleyball mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19.
Ari mu basifuzi 23 bakomoka ku Mugabane wa Afurika, bazasifura iri (…)
Volleyball: Umunyarwanda agiye gusifura Igikombe cy’Isi
Ndayisaba Alphonse usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda mu mukino wa Volleyball, yerekeje muri Uzbekistan aho agiye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 19 mu bahungu.
Uyu musifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, yerekeje muri Uzbekistan aho agomba gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi muri Volleyball mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19.
Ari mu basifuzi 23 bakomoka ku Mugabane wa Afurika, bazasifura iri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’ingimbi.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa guhera tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku wa 3 Kanama uyu mwaka. Uretse kuba Ndayisaba ari umusifuzi mpuzamahanga muri uyu mukino w’intoki, anasanzwe ahugura abasifuzi bagenzi be, cyane ko biri mu nshingano z’abasifuzi mpuzamahanga. Ni we kandi uyobora abasifuzi b’uyu mukino mu Rwanda.
Ndayisaba Alphonse agiye gusifura Igikombe cy’Isi cy’ingimbi ziri munsi y’imyaka 19

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *