skol

Yanga SC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe: Thursday 14, Aug 2025

featured-image

Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo Yanga SC yageze mu Rwanda aho yaje gukina na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro uteganyijwe ejo ku wa Gatanu muri Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Kane, iyi kipe yo muri Tanzania yabyukiye mu bikorwa bitandukanye aho yahereye ku gusura Ambasade ya Tanzania iri i Nyarutarama. Nyuma yaho, iherekejwe n’abo muri Komite ya Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo, Twagirayezu Thadee, yagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yasobanuriwe byimbitse amateka u Rwanda rwanyuzemo n’uko rwiyubatse. Yanga SC yunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru Rwibutso. Nyuma y’iki gikorwa ubuyobozi bwa Yanga SC n’ubwa Rayon Sports bwagiranye inama na Minisitiri wa Siporo i Remera.

Biteganyijwe ko amakipe yombi arasura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mudugudu wa Gasharu i Kinyinya, ndetse n’ibiganiro bitandukanye bihuza abayobozi, abatoza, abakapiteni n’itangazamakuru guhera saa Cyenda n’Igice muri Stade Amahoro.

Nyuma y’ibi byose, Young Africans SC irakorera imyitozo ku kibuga cyo hanze cya Stade Amahoro saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Yanga SC yasobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo

Abarimo Perezida wa Rayon Sports na Yanga SC bashyize indabo aharuhukiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abakinnyi ba Yanga SC bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa