skol
fortebet

Yannick Mukunzi yatangaje icyatumye akubita umukinnyi wa Kiyovu urushyi

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu AMAVUBI, Yannick Mukunzi, yatangaje ko impamvu yamuteye gukubita umukinnyi wa Kiyovu bikanamuviramo ikarita itukura, ari ubutoranyi yakorewe n’uyu musore iminota igera kuri 90 yose umusifuzi akabyirengagiza, nawe kwihangana bikamunanira.
Hari mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 9 APR FC yakinnye na Kiyovu, maze mu minota yinyongera uyu musore yaje kukubita urushyi Nizeyimana Djuma ahita ahabwa ikarita itukura, (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu AMAVUBI, Yannick Mukunzi, yatangaje ko impamvu yamuteye gukubita umukinnyi wa Kiyovu bikanamuviramo ikarita itukura, ari ubutoranyi yakorewe n’uyu musore iminota igera kuri 90 yose umusifuzi akabyirengagiza, nawe kwihangana bikamunanira.

Hari mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 9 APR FC yakinnye na Kiyovu, maze mu minota yinyongera uyu musore yaje kukubita urushyi Nizeyimana Djuma ahita ahabwa ikarita itukura, ibintu avuga ko yari yananiwe kwihanganira ubushotaranyi bw’uyu musore iminota 90 yose kandi ngo no kwihangana k’umuntu kugira aho kurangirira nk’uko yabitangarije Umuryango.

Yagize ati"Yahereye kare anshotora hafi umukino wose, yankubitaga inkokora ndetse aranankandira, kwihangana byananiye."

Yannick abonye ikarita itukura mu gihe bafite umukino ukomeye na Police FC mu mpera z’iki cyumweru, bivuze ko atazawugaragaramo, akaba ari ikibazo gikomeye kuri APR FC kuko Yannick akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa