skol

Yasimbutse urupfu nyuma yo gushya umubiri wose: Inkuru itangaje ya Bernardo ukinira Botafogo

Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025

featured-image

Botafogo yo muri Brésil iherutse gutangaza ko yasinyishije umukinnyi ukiri muto w’imyaka 11, Bernardo Lopes, ufite inkuru itangaje y’uko amahirwe yo kubaho yagerwaga ku mashyi nyuma yo gushya umubiri wose akiri muto.

Brésil ni igihugu gifatwa nk’ikiyoboye ibindi mu kugira abakinnyi benshi b’impano z’umupira w’amaguru.

Abazi amateka y’umupira w’amaguru cyane cyane uwa Brésil, bibuka igihangange Manuel Francisco dos Santos wari uzwi nka Mané Garrincha.

Uyu ni umwe mu bavuye mu buzima bugoye hamwe umuntu aba yaritakarije icyizere, bakandika amateka y’umupira w’amaguru, bituma atazirwa ‘Ibyishimo by’Abantu’ [The Joy of the People].

Botafogo ni yo kipe yamugize uwo ari we nyuma yo kuyikinira kuva mu 1953 kugeza mu 1965. Nyuma y’imyaka 42 yitabye Imana, iyi kipe yabonye undi mukinnyi uzandika amateka nyamara yarahuye n’ubuzima bubi.

Uyu ni Bernardo Lopes watangiye gukinira iyi kipe ahereye mu irerero ryayo. Umukino we wa mbere yambaye umukara n’umweru yawukinnye tariki ya 28 Nzeri 2025.

Bernardo akomoka mu gace ka Santa Isabel, ko mu mujyi wa São Gonçalo, mu murwa mukuru Rio de Janeiro.

Afite umwaka umwe yahuye n’akaga gakomeye cyane, aho amazi ashyushye yamumenetseho umubiri wose, agira ubushye bwatumye amara mu bitaro amezi arindwi.

Hakozwe byose birimo kumuha imiti imufasha, ariko abaganga bose bamubonaga babwiraga umuryango we ko amahirwe yo kubaho kwe ari make, batangira kwiyakira hakiri kare.

Nyirarume wari ufite umushinga ufasha abana batishoboye, yiyemeje kumufasha mu kugabanya agahinda no kubaho atari mu bwigunge, akamujyana ahari abandi bana bagakina umupira w’amaguru.

Bernardo amaze kugira imyaka umunani, Nyirarume yasabye Se ko yamujyana mu mushinga utera inkunga imiryango itishoboye, ko byatuma abona amahirwe yo gukina ruhago bityo impano ye ikagera kure.

Bombi bafatanyije n’uwo mushinga bamwohereje mu irerero rya CT Menino de Ouro Football School. Aha ni ho abashinzwe gushakira abakinnyi Botafogo bamubengukiye, mu marushanwa y’abana yari yabereye ku kibuga iyi kipe ikomeye muri Brésil ikiniraho cya Estádio Nilton Santos.

Botafogo yamuhaye amasezerano yo kuba umukinnyi wayo mu makipe y’abato, ariko uko azagenda akura ndetse agaragaza gukuza impano ye akaba yanakomereza mu bindi byiciro.

Inkuru y’uyu mukinnyi ugiye kujya amenyerwa byose mu buzima bwe n’iyi kipe, yakoze ku mitima ya benshi yaba muri Brésil n’ahandi, bagaragaza ko umuhate n’umurava bishobora guhindura amateka y’umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa