Zabyaye amahari hagati ya Nigeria n’umutoza wayo mbere yo guhura n’Amavubi
Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Eric Chelle, yatangaje ko afite amakuru ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) rishaka kumwirukana, ariko rigomba kumenya ko rizabanza kubahiriza ibiri mu masezerano.
Harabura ibyumweru bibiri gusa, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria igahangana n’u Rwanda mu mukino w’Umunsi wa Karindwi mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ikinyamakuru Naija News cyo muri Nigeria cyanditse ko nyuma yo kutitwara neza kwa Eric Chelle mu mikino aheruka akaviramo mu matsinda ya CHAN 2024 atsinzwe na Sénégal na Sudani, ubuyobozi bwa NFF bwifuza kumwirukana.
Benshi bashidikanyije ku rwego rwe, bamwe bagahamya ko bizamugora kubona itike ijyana iyi kipe mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Eric Chelle ukomoka muri Mali, yaganiriye n’umunyamakuru wo muri Nigeria, Osasu Obayiuwana, amubwira ko amakuru yo kwirukanwa ayafite ariko bigomba gukurikiza amategeko.
Ati “Mfite amakuru menshi ko bashaka kunyirukana bakansimbuza undi mutoza. Ibyo narabyumvise. Ndabizi rwose ko nakwirukanwa nko mu kwezi kumwe kuri imbere nyuma y’umukino umwe.”
“Ariko ni ko tubayeho mu mupira w’amaguru, gusa nanone bibuke ko niba bashaka kunyirukana bazabanza gutegura byose bigendanye n’icyo amasezerano yanjye avuga.”
NFF nta cyo iratangaza kuri iki kibazo cy’uko izasezerera uyu mugabo nyuma y’umukino uzamuhuza n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’. Ni umukino uzabera mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium, ku wa 6 Nzeri 2025.
Ubwo Amavubi aheruka muri Nigeria yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wari uwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, gusa Super Eagles iyihimuraho mu mukino uheruka kubera i Kigali wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinda ibitego 2-0.
Afurika y’Epfo ni yo iyoboye Itsinda C n’amanota 13, Amavubi na Bénin zikagira amanota umunani, Nigeria ikagira arindwi, Lesotho ikagira atandatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite amanota ane.
Eric Chelle utoza Nigeria ashobora kwirukanwa nyuma y’umukino uzamuhuza n’Amavubi
Umutoza wa Nigeria, Eric Chelle, yatsinze Amavubi ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro
Amavubi ari kwitegura Nigeria mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026
Umutoza wa Nigeria, Eric Chelle, yamenye ko ari hafi kwirukanwa




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *