skol
fortebet

Zidane yanze gutoza PSG kubera akazi kinzozi ze ategereje

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Zinedine Zidane ntabwo arasubira mu kazi kuva avuye muri Real Madrid yatozaga akayikoreramo ibigwi bikomeye.
Nubwo adafite uburambe buhambaye,ubuhanga bwe bwo gutoza no kuzamura abakinnyi bakiri bato byamufashije gutwara ibikombe bitatu bya Champions League hamwe na Los Blancos.
Ubu, PSG n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa niyo makipe amwifuza, ariko Zidane aracyategereje gufata umwanzuro wo gusubira mu butoza.
Mu kiganiro na Telefoot, iki cyamamare mu Bufaransa cyiyibukije ibihe bimwe na bimwe (...)

Sponsored Ad

Zinedine Zidane ntabwo arasubira mu kazi kuva avuye muri Real Madrid yatozaga akayikoreramo ibigwi bikomeye.

Nubwo adafite uburambe buhambaye,ubuhanga bwe bwo gutoza no kuzamura abakinnyi bakiri bato byamufashije gutwara ibikombe bitatu bya Champions League hamwe na Los Blancos.

Ubu, PSG n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa niyo makipe amwifuza, ariko Zidane aracyategereje gufata umwanzuro wo gusubira mu butoza.

Mu kiganiro na Telefoot, iki cyamamare mu Bufaransa cyiyibukije ibihe bimwe na bimwe cyagize mu kibuga.

Zidane yavuze kandi ku bihe byiza yagize nk’umutoza,afungurira urugi buri wese, ariko ntazi igihe azagarukira mu kazi.

Yagize ati "Nshobora gukomeza gutanga umusanzu nk’umutoza? Nibyo, benshi, cyangwa ngira ngo bamwe. Ndashaka gukomeza kuko ndacyafite inzozi, niryo shema ryanjye."

Amakuru avuga ko Zinedine Zidane yifujwe cyane na PSG ndetse ngo niwe wari amahitamo ya mbere ya PSG mu gusimbura Mauricio Pochettino, biteganijwe ko yirukanwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Abayobozi ba PSG bifuzaga guha akazi umutoza watwaye Champions League ndetse unayifitemo uburambe ariko Zidane yanze akazi kabo atitaye ku kayabo bamuhaga.

Nkuko RMC Sport ibitangaza, Zidane yiteguye gutoza ikipe yigihugu yUbufaransa nyuma y’igikombe cy’isi 2022 ariyo mpamvu yanze akazi ka PSG.

Iki kinyamakuru ariko cyongeyeho ko atafunze burundu urugi rumwerekeza muri iyi kipe.

Mundo Deportivo nayo yavuze ko Zidane yari yagenwe nk’umusimbura wa Pochettino, ariko amahitamo ye ashyira kure iyi kipe.

Paris Saint-Germain yasabwe gutanga miliyoni 8.5 z’amapawundi kugirango ibone umutoza yifuza Christophe Galtier utoza Nice.

Galtier niwe uhabwa amahirwe yo gutoza ibihangange bya Paris, ndetse yagejeje ikipe ya Nice ku mwanya wa gatanu muri Ligue 1 ubushize,bizayihesha kwinjira mu majonjora ya Europa Conference League.

Nk’uko ikinyamakuru Foot Mercato kibitangaza, ngo uyu mugabo w’imyaka 55 asigaje imyaka ibiri mu masezerano ye, bivuze ko PSG igomba gushaka uko yumvikana na Nice kugira ngo Galtier ayerekezemo.

PSG ngo ntishaka kwishyura amafaranga arenga miliyoni 4 z’amapawundi kuri Galtier ariyo mpamvu ubwumvikane bushobora kugorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa