Zidane yarakariye cyane itangazamakuru kubera ibyo riherutse kumuvugaho
Yanditswe: Monday 17, May 2021
Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,yatangaje ko atigeze na rimwe asezera ku bakinnyi be nkuko ibinyamakuru byo muri Espagne biherutse gutangaza.
Nyuma yo gutsinda bigoranye Athletic Bilbao, Zinedine Zidane yavuze ko intego nyamukuru afite ari uguhatanira kwegukana igikombe cya La Liga kikiri mu mahina,atigeze abona umwanya wo gusezera ku bakinnyi nkuko byavuzwe.
Nubwo batandukanyijwe n’amanota 2,Zidane yavuze ko ku munsi wa nyuma ashobora kwigaranzura Atletico Madrid akegukana igikombe cya La Liga.
Yagize ati “Tugiye gukina umukino umwe kandi izatugora kuko tuzakina na Villarreal,tugomba guhatana.”
Abajijwe niba yarasezeye ku bakinnyi be nkuko bivugwa,Zidane yagize ati “Ni gute nabwira abakinnyi ko ngiye kugenda ubu,turi kugerageza gushyira ibintu ku murongo?.Abantu bari hanze,mujye muvuga ibyo mushaka.Ntabwo nigeze mbwira abakinnyi banjye ibyo bintu.
Ku iherezo rya shampiyona tuzareba ariko ubu ndi muri ibi kandi ndajwe ishinga n’umukino wa nyuma.Ntabwo twigeze tuvugana ku hazaza hanjye,icy’ingenzi n’umukino wa nyuma tugiye gukina.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *