skol
fortebet

Abahoze bagize itsinda BLU 3 bagiye kongera guhurira mu ndirimbo

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ryakanyujijeho mu bihe byashize ry’abakobwa b’abahanzikazi bakomoka mugihugu cya Uganda, ryamamaye ku izina rya BLU 3, ryari rigizwe na Jackie Chandiru, Lilian Mbabazi, na Cindy Sanyu, riri kwitegura kongera kwihuza binyuze mu ndirimbo nshya bateguje abakunzi babo.

Sponsored Ad

Aba bagore uko ari batatu bivugwa ko basubiye muri studio gukora indirimbo nshya, mu rwego rwo kongera kwihuriza hamwe bijyanye n’igitaramo bategura kongera kunezezamo abakunzi babo mu bihe byahise cyiswe "BLU 3 Reunion Concert" nyuma y’imyaka myinshi badakorana ibihangano.

Aba bagore bagiye kongera guhurira mu gitaramo nk’itsinda, biteganyijwe ko igitaramo cyabo cyo gusubirana nk’itsinda, ndetse gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki muri Uganda, giteganijwe kuba tariki 22 Kamena 2024 muri Kampala Sheraton Gardens.

Itsinda rya BLU 3, ryamenyekanye cyane mu ntangiriro z’umwaka w’2000, ndetse ryigarurira imitima y’abatari bake binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo nka ’Hitaji’, ’Burn’, ’Sanyu Lyange’, ’Nsanyuka nawe’ nizindi.

BLU 3 ni rimwe mu matsinda y’abakobwa yakomeye mu Karere ndetse no muri Afurika yose, bakoze ibitaramo byinshi byabinjirije amafsranga atari make ndetse begukana n’ibihembo byinshi mubihe bitandukanye.

Mu 2008 nibwo abakunzi babo batengushywe nyuma y’uko aba bakobwa bahise bafata umwanzuro wo gutandukana buri wese akayoboka inzira yo gukora umuziki kugiti cye.

Iri tsinda nyuma y’imyaka irenga 15 ritandukanye ryiyemeje gusubira muri studio aho bari gutegura indirimbo bavuga ko igamije kongera kubahuza, ikaba iri gutunganywa na producer uzwi cyane ku izina rya Artin. Uretse iyi ndirimbo kandi abahoze ari abafana babo babategerezanyije amatsiko menshi mu gitaramo bari kubategurira.
Umwe mubagize iri tsinda Cindy Sanyu, avuga, mw’izina ry’aba bagore batatu, yashimangiye ko bagomba kugumana umwimerere wabo babihuza n’umuziki ugezweho wa none.

Cindy yagize ati, "Tugomba kugarura umwimerere wa BLU 3, ntituwibagirwe ahubwo tuwuhuze ni’bigezweho ubu. Vuba aha twari muri studio na Artin, tuzi icyo turwanira, ntidushaka ko BLU 3 ihezwa muri uyu muziki, twazanye umwimerere wa BLU 3 ngo duhuze uyu muziki n’ubuzima busanzwe."

Amatike yo kwinjira muriki gitaramo cy’amateka kizongera guhuza aba baririmbyi nk’itsinda amaze igihe yarashyizwe hanze ndetse ab’inkwakuzi bamaze kuyibikaho.

BLU 3 Reunion Concert ni kimwe mu bitaramo bihenze, kuko itike yo mu cyiciro cya ’Diamond’ y’abazaba bakurikiye iki gitaramo bicaye ku meza y’abantu runaka izaba yishyuzwa miliyoni 10 z’Amashilingi ya Uganda. Naho abazicara ku meza y’itike ya ’Platinum’ bazishyura miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’ameza ya ’Gold’ kuri miliyoni 3.

Isubirana ry’iritsinda BLU 3 bamwe barifata nko kongera kuzamura ibendera ry’umuziki wa Uganda mu Karere ndetse no muri Afurika yose muri rusange doreko aba uko ari batatu basaga n’abakora biguruntege mu minsi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa