skol
fortebet

Fireboy: “Abakobwa biyi minsi icyo bafite ni Nyash”

Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Fireboy DML yatangajeko abakobwa benshi bo muri ibi bihe baba bashishikajwe no kugira Nyash (Ikibuno giteye neza) nyamara mu mitwe yabo ntakibereyemo ari zero gusa, ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro aheruka gukorana na Televiziyo yitwa Famous Tv.

Sponsored Ad

Mu magambo ye Fireboy yagize ati “ Uyu munsi Kuba Wabasha kubona umukobwa mugirana ikiganiro cyiza gisanzwe ni umugisha, abakobwa hafi ya bose bavutse mu myaka y’i 2000 icyo bafite bashobora gutanga ni Nyash. Akomeza agira ati Kuba Wabasha kubona umukobwa mugirana ikiganiro ntahite akubwira ngo nsohokana cyangwa ngo mpa amafaranga biba gacyeya. Gusa niba ufite umukobwa mushobora kugirana ikiganiro ukumva atazanyemo ibyo bintu ujye umenyako ari umugisha , ni umugisha kubona umukobwa nkuwo kandi niba munakundana ntuzigere umusiga”

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Nigeria , yamamaye mu muziki ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo : Bandana, Peru, Vibration, Like I do , n’izindi nyinshi.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa