Abantu 1200 bipimishije SIDA, ibihumbi 40 bahabwa udukingirizo mu gitaramo Senderi yakoreye i Kayonza
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
Umuhanzi ukunze kwamamara mu ndirimbo z’ijyanye n’uburere mboneragihugu, Senderi Hit, yakoreye igitaramo gikomeye mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, cyitabirwa n’imbaga y’abantu. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubutumwa bugamije kurwanya icyorezo cya SIDA no gukangurira urubyiruko kugira imyitwarire iboneye.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, muri gahunda Senderi yatangiye yo gutaramira hirya no hino mu gihugu yizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Mu gitaramo cy’i Kayonza, abagera ku 1200 bapimwe virusi itera SIDA ku bushake, n’aho abandi barenga ibihumbi 40 bahabwa udukingirizo n’umuryango HDI mu rwego rwo kubafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Senderi yagize ati “Uretse kuba igitaramo cyanjye cyagenze neza, harimo no gutekereza ku buzima bw’abaturage. Twahaye udukingirizo abantu ibihumbi 40 kandi twapimye abantu 1200. Ni umusaruro w’ingenzi.”
Uyu muhanzi yavuze ko atagamije gusa gutaramira abakunzi be, ahubwo anashishikajwe no gutanga umusanzu mu guteza imbere imibereho myiza, binyuze no mu bufatanye n’ibigo bitandukanye.
Yatangaje ko ku bufatanye n’ishuri Action College, bemereye abantu batatu buruse yo kwiga indimi ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’abandi bemererwa kwiga imyuga irimo gukanika no gusuka imisatsi.
Iki gitaramo ni kimwe mu byo Senderi yatangiye gukora mu turere dutandukanye, aho yatangiriye ku ivuko rye mu Karere ka Kirehe, akomereza i Muhanga, Bugesera, Huye, none yageze i Kayonza. Yavuze ko urugendo rwe rugikomeje, aho igitaramo gikurikiyeho kizabera mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma.
Senderi ari ku rubyiniro ataramira imbaga y’abantu i Kayonza
Abaturage bitabiriye igitaramo banyuzwe n’umuziki wa Senderi
Abasore n’inkumi bipimisha Virusi itera SIDA ku bushake
Hatanzwe udukingirizo mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda
Abanyeshuri bahawe amahirwe yo kwiga imyuga binyuze mu bufatanye na Action College
Senderi yishimira uko igitaramo cyagenze, aganira n’abafatanyabikorwa




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *