Abanyarwanda babiri bonyine ni bo bakurikiranwa (Followed) N’umuhanzi Davido ku rukuta rwe rwa Instagram
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Imbuga nkoranyambaga zahinduye ubuzima bwabatuye Isi ku munsi wa none. mu bakoresha izo mbuga harimo kandi ibyamamare ni ukuvuga abahanzi, abanyepolitiki,abaherwe, abakinnyi,abanyamakuru,n’abandi benshi cyane.
Ese waruziko umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Davido akurikirana abanyarwanda babiri bonyine ku rukuta rwe rwa Instagram ? mu busanzwe uyu ni umuhanzi ukurikirwa n’abantu benshi cyane kuri uru rubuga, Davido akurikirwa n’abantu miliyoni 29 n’ibihumbi magana arindwi.
Mu gihe uyu muhanzi akurikirwa n’umubare wa bantu bangana gutyo we akurikirana (Following) abantu ibihumbi bibiri n’amaganatatu mirongwirindwi n’abatandatu bonyine (2,376) mu bantu akurikirana hakaba harimo abanyarwanda babiri bonyine aribo : Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse na nyakwigendera umuraperi Jaypolly Kabaka Man.
Mu buzima bwe Davido amaze kuza mu Rwanda inshuro nyinshi zirimo muri 2014 ubwo yari aje nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cyo Kwibohora, yongeye kugaruka mu Rwanda muri 2018 ubwo yari mu ruhererekane rw’Ibitaramo yarimo akorera mu bihugu bitandukanye, Uyu muhanzi akaba aheruka I Kigali mu mwaka w’i 2023 ubwo yariyitabiriye ibitaramo bya Giants of Africa Festival.
Davido ntabwo ajya ahisha urukundo akunda U Rwanda ndetse byumwihariko Perezida Paul Kagame, uyu muhanzi yanagize kandi amahirwe yo guhura n’umukuru w’Igihugu imbonankubone inshuro ebyiri muri 2014 ndetse na 2023 ubwo aheruka I Kigali.
ku rundi ruhande kandi Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye beretse urukundo ruzira uburyarya ndetse n’icyubahiro cyinshi umuraperi Jaypolly , urugero nko muri 2018 ubwo Davido yari ku rubyiniro mu gitaramo cye yakoreye mu Rwanda I kigali muri parikingi ya Stade Amahoro yafashe akanya abwira abari bitabiriye icyo gitaramo ko Jaypolly ari we muhanzi nyarwanda akunda ndetse aba bombi bari bafitanye umushinga wo gukorana indirimbo n’ubwo utabashije gukorwa ngo urangire.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *