skol
fortebet

Amafoto ya Rihanna mu myambarire idasanzwe akomeje kuvugisha benshi(Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 05, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna, akomeje gusangiza aabakunzi amafoto ye mu myambarire idasanzwe k’umubyeyi witegura kwibaruka nkawe.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi witegura kwibaruka imfura ye akomeje kuvugisha benshi mu mafoto agaragaza kuva yatwita bamwe usanga bamushyigikiye batangiye no kumwigana abandi nabo bakamunenga bitewe n’uko batemera ko umubyeyi utwite adakwiye kwigaragaza nkuko abikora ariko nyamara we ukabona ko ari ibintu yishimiye.

Rihanna yongeye kugaragara yambaye ikanzu nziza cyane ubwo yavaga Santa Monica ahantu hazwi cyane muri Los Angeles ubwo yavaga gufata amafunguro ya nimugoroba ari kumwe n’inshutize.

Rihanna n’ubwo ari umuhanzi amurika n’imideri bigaragara ko ari ibintu bimurimo turetse no kuvuga ko abikora kubera akazi, witegereje neza imyambaro ye ya buri munsi iteka ubona amurika imideri kuko ntasiba kurangaza abamureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa