skol
fortebet

Amateka y’umuhanzikazi w’umunyabigwi Cecile Kayirebwa wujuje imyaka 75 y’amavuko

Yanditswe: Friday 22, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi, umusizi, umubyinnyi, n’umwanditsi w’indirimbo…uyu ni umwe mu bahanzi b’ibirangirire kurusha abandi bose b’Abanyarwanda, uyu munsi yujuje imyaka 75 y’amavuko.

Sponsored Ad

Cecile Kayirebwa, yavukiye i Kigali,kuwa 22 Ukwakira 1946,ku babyeyi nabo bari abanyenganzo, mu biganiro bitandukanye yatanze yavuze ko se yari umuririmbyi ukomeye wa chorale muri kiliziya ya Ste famille i Kigali.

Amakuru avuga ko Cécile Kayirebwa ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana cumi na babiri,amashuli abanza yayigiye I Kigali mu ishuri rya“Notre Dame de Citeaux” ,amashuli yisumbuye yayakomereje muri Ecole sociale de Karubanda i Butare aho yamaze imyaka 6 ari naho yashinze itorero rye rya mbere, byaje kumutera imbaraga bituma akomeza guhimba indirimbo zijyanye n’umuco harimo n’ iyo yahimbiye umwamikazi Gicanda Rosalie bityo we n’iryo torero rye bagasusurutsa ababyeyi mu minsi mikuru y’ishuri.

Impano ye nawe ntiyatinze kuboneka kuva ari muto yiga amashuri, kugeza atangiye gusohora indirimbo ze za mbere.

Mu 1973 we n’umuryango we bahunze ubwicanyi mu Rwanda, ajya gutura mu Bubiligi aho byamufashije gukora muzika kurushaho no kuyimenyakanisha.
Kayirebwa afite umwihariko w’ijwi ryiza n’inganzo ikomeye mu Kinyarwanda cyimbitse.

Kuva mu myaka ya 1970 kugeza ubu, Kayirebwa yagiye aririmba wenyine cyangwa se ari kumwe n’abandi.

Indirimbo ze nka; Tarihinda, None Twaza, Ndare, Ikizungerezi, Iwacu, Marebe cyangwa Mpore, ni indirimbo z’ikirenga zakunzwe cyane n’Abanyarwanda b’ingeri n’imyaka inyuranye, kugeza ubu.

Mu myaka irenga 40 ishize Kayirebwa yakoze ibitaramo byinshi anitabira amaserukiramuco akomeye mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Africa n’Iburayi, ndetse no mu Rwanda.

Yashinze ishyirahamwe ridaharanira inyungu yise CEKA I RWANDA avuga ko rigamije kubumbatira no gukundisha abandi umuco nyafurika mu mbyino, indirimbo n’ubuvanganzo.

Mu 2012 na 2013 yavuzwe cyane mu rubanza yarezemo ibigo by’itangazamakuru bitandukanye mu Rwanda – birimo n’ikigo cya leta cy’itangazamakuru – abishinja gukoresha ibihangano bye nta masezerano bafitanye.

Mu kwezi kwa munani yasohoye igitabo yise ‘Wowe utuma mpimba’ kirimo bimwe mu bisigo biri muri zimwe mu ndirimbo ze.

Kayirebwa, ni icyitegererezo ku bahanzi benshi mu Rwanda by’umwihariko ab’igitsina gore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa